Bruce Melodie Yeretse Abarundi Ko Ashoboye

Nyuma ya rwaserera yatejwe n’umukire w’i Burundi wamushyitse ku nkenke ngo amwishyure amafaranga undi akayamuha ari ntanyurwe, akamwaka andi kandi mu buriganya, umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie yakoze ibitaramo bye kandi biritabirwa mu buryo bugaragara.

Amafoto y’uko byagenze, yerekana abafana b’uyu muhanzi b’i Burundi  bishimiye indirimbo ze zirima izamamaye kurusha izindi.

Kuri Instagram, Bruce Melodie yashimiye Abarundi bamweretse urukundo bakitabira igitaramo cye ndetse ngo uburyo bitabiriye burenze ubwo yari yiteze.

Icyakora mu kurangiza ubutumwa bwe, Bruce Melodie yakoresheje abahanga muri Filozofiya ya Politiki bakoresha bashaka gusobanura ko iyo intego igamijwe kugerwaho ari nziza uburyo bwose bwakoreshwa ngo igerweho ziba zemewe niyo zaba ari mbi.

- Kwmamaza -

Interuro igira iti: “ The End Justifies The Means”

Mu rwego rwo kumushimira, hari n’umunyabugeni wamuhaye igishushanyo yashushanyijeho isura ya Bruce Melodie.

 

Baramwishimiye baranabimwereka

Icyakora byasaga n’aho gutaramira Abarundi byari bitagishobotse kuri Bruce Melodie wamaze hafi iminsi itatu aburabuzwa n’umushoramari witwa Toussaint Bankuwiha wamuteje Polisi ngo imufunge kubera ko yamwambuye.

Byaje kurangira afunguwe ahita ajya kwitegura gutaramira Abarundi mu gitaramo cyabereye ahitwa Zion Beach.

Mu mvugo yo kwishimira ko arekuwe, yabwiye abafana be ko  burya ‘ntacyabuza impala gucuranga.

Ibihumbi $2  yashinjaga Bruce Melodie kumwambura yarabimuhaye, ariko undi ntiyashirwa avuga ko igihe cyose gishize atamwishyura, cyamuhombeje, bituma ayo mafaranga akubwamo Miliyoni nyinshi z’amafaranga y’u Burundi.

Bruce Melodie yavuye muri Gereza y’u Burundi yishyuye Miliyoni 60 Fbu zose hamwe.

Nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare n’ibihugu byombi k’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Bruce Melodie nibwo yafunguwe.

Abakunda umuziki bari baje kureba uwo muhanzi waciye ibintu
Baharaniraga gusigarana agafoto n’agashusho
Kubaririmbira byabanje kugorana kubera uwamushinjaga kumwambura akamuteza Polisi
Yacurangiwe na Symphony Band na DJ Brianne
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version