Ikawa Y’i Gicumbi Yabaye Iya Mbere Mu Buryohe

Mu irushanwa ry’uburyohe bw’ikawa y’u Rwanda riherutse kubera mu Mujyi wa Kigali, iyo mu Karere ka Gicumbi niyo yabaye iya mbere mu buryohe.

Ni irushanwa ryari rigamije kumenya ikawa ihiga izindi mu buryohe hanyuma abayihinga bakabihemberwa, bikabatera akanyabugabo ko gukomeza kwita kuri iki gihingwa ngengabukungu kiri mu byinjiriza u Rwanda amadovize afatika.

Imibare yerekana ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 ikawa y’u Rwanda yagurishijwe hanze yanganaga na toni zirenga ibihumbi 20 zikaba zarinjirije u Rwanda miliyoni $115.9.

Ni amafaranga menshi ugereranyije n’ayo u Rwanda rwari rwarateganyije ko ruzasarura muri iyo kawa kuko ayo rwari rwarateganyije yari miliyoni $ 83.

Ayiyongereyeho angana na 32.14%.

Muri uwo mwaka kandi ikawa yari ifite 12.2% by’amafaranga ibihingwa ngengabukungu byose byoherejwe hanze byinjirije u Rwanda.

Ibihugu bigura ikawa y’u Rwanda kurusha ibindi ni Ubusuwisi, Ubwongereza, Finland, Ubudage, Ubuyapani, Ubufaransa na Sudani y’Epfo.

Mu guhemba abahinzi beza b’ikawa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Olivier Kamana yabashimiye ko umuhati wabo utabaye impfabusa.

Dr.Olivier Kamana

Kamana avuga ko kwita ku ikawa ari akazi gasaba ubwitange n’ubuhanga kandi ko abahinzi bahembwe mu by’ukuri bari babikwiye.

Uretse urupapuro rwerekana ko abahinzi runaka bo muri Koperative iyi n’iyi ari bo bahize abandi, ikawa yabo izagurishwa muri cyamunara hanyuma igice kinini cy’amafaranga avuyemo gihabwe iyo koperative.

Iyo cyamunara iteganyijwe kuzakorwa taliki 12, Nzeri, 2024.

Ikawa yahize izindi ni iya Koperative yitwa Nova Coffee yo mu Karere ka Gicumbi yagize ijanisha rya 91.86%, ikurikirwa n’ikawa yo muri Rulindo yitwa Juru Coffee yagize 90.86% hakurikiraho iyo muri Nyamasheke yitwa Rwamatamu Coffee yagize 90.71%.

Urutonde rwa NAEB rw’uburyo ikawa zirushanwa uburyohe

Uruganda rwashakaga ko ikawa yarwo isuzumwa rwari rwemerewe kuzana impagararizi ebyiri, zikajyanwa mu bubiko bwa NAEB.

Ikawa yagombaga gusogongerwa inshuro eshatu ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ibaye nziza ikaba ifite amanota ari hejuru ya 87%.

Ikawa 30 nizo zagombaga gutoranywa mu zindi zose zapiganwe.

Hari hapiganwe ikawa 297 zavanywe hirya no hino mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa NAEB witwa Claude Bizimana ashima abitabiriye ayo marushanwa, akongeraho ko bakwiye gukomereza muri uwo mujyo kugira ngo bateze imbere iki gihingwa ngengabukungu.

Umuyobozi mukuru wa NAEB witwa Claude Bizimana

Abanyamateka bavuga ko ikawa ikomoka muri Ethiopia ariko abantu ba mbere batangiye kuyisya bakayikoramo ikawa inyobwa ari abo muri Yemen.

Hari rwagati mu Kinyejana cya 15 Nyuma ya Yesu Kristu.

Ethiopia ndetse n’ubu ni ya kabiri ku isi mu kweza ikawa nyinshi nyuma ya Brazil.

Abacuruzi bo muri Somalia nibo bayivanye muri Ethiopia bayicisha mu Nyanja itukura bayigeza muri Yemen.

Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kwamamara n’ahandi binyuze mu bucuruzi bwacaga mu Nyanja ya Mediterranea bukozwe n’Abanyaburayi bajyaga muri Aziya ndetse no mu Ihembe ry’Afurika.

Ikawa yageze mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1900 ni ukuvuga mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20 Nyuma ya Yezu Kristu.

Icyakora ubushakashatsi kuri iki gihingwa bwatangiye mu mwaka wa 1930 ubwo hageragezwaga imbuto zitandukanye z’ikawa zivuye muri Mulungu, ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu.

Ifoto Ibanza: Abasogongezi n’ikawa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version