Addis Ababa: Kagame Mu Itangizwa Ry’Inteko Ya 37 Y’Abakuru B’Ibihugu By’Afurika

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inama y’Abakuru b’ibihugu b’Afurika yunze ubumwe iri kubera Addis Ababa ku kicaro gikuru cy’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Abitabiriye uyu muhango baboneyeho no kwitabira ihererekanya bubasha hagati ya Perezida w’uyu Muryango wari umaze umwaka awuyobora ari we Azali Assoumani uyobora Ibirwa bya Comoros wasigiye izi nshingano mugenzi we uyobora Mauritania ari we Ould Ghazouani. 

Hagati aho kandi Umuyobozi wa Komisiyo y’uyu muryango wungirije witwa Dr. Monique Nsanzabaganwa yitabiriye itahwa ku mugaragaro ry’inyubako y’uyu Muryango ibikwamo amakuru y’ikoranabuhanga yiswe African Union Data Center.

Dr. Monique Nsanzabaganwa

Biteganyijwe ku muri iyi Nama Perezida Kagame azereka bagenzi be aho yari agejeje amavugurura y’uyu Muryango kugira ngo urusheho kugera ku ntego zawo mu mwaka wa 2063.

- Advertisement -

Izi nshingano yari yarazihawe mu mwaka wa 2016.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version