Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bugesera: Abaturiye uruganda rw’impu barembejwe n’umunuko, Akarere kati: ‘Ntabyo kurwimura’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bugesera: Abaturiye uruganda rw’impu barembejwe n’umunuko, Akarere kati: ‘Ntabyo kurwimura’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 December 2020 11:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ahitwa ku Karumuna mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera hari abaturage bataka ko umwotsi uva mu ruganda rukora impu wivanga n’umunuko uruvamo bikabahumanya. Uruganda rutunganya impu rwitwa Kigali Leather rwahubatswe muri 2014.

Umuturage uturanye narwo witwa Annonciate Mukamunyampenda avuga ko kuva rwatangira gukora batorohewe n’imyotsi n’umunuko biruturukamo.

Abandi baturage nabo bunga murye bakavuga ko imyotsi n’umunuko uruturukamo bibabangamira, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kubatabara, bukareba icyakorwa kugira ngo ruriya ruganda rudakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi wungirije muri ruriya ruganda ushinzwe imari no gutsura umubano witwa Zhang Feife avuga ko umwotsi uzamurwa n’inkwi bacana na ho ngo umunuko  ni uw’impu batunganya.

Avuga ko bagiye kugira icyo bakora kugira ngo biriya bibangamiye abaturage bibonerwe ibisubizo birambye.

Ati “Ibi ni nka kwa kundi uba ufite inyama mu nzu hanyuma nyuma y’igihe gito zigapfa zigatangira kunuka nabi. Iyo turimo gukana impu dukenera amazi ashushye, tugakoresha inkwi. Mbese ni nka kwa kundi mu cyaro iyo udafite gas ucana inkwi uwo mwotsi rero twawugeraranya n’uwo uruganda rwacu rurekura. Twatumije umuti ushobora guhangana n’uwo munuko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko bakurikiranira hafi iby’uru ruganda cyane ko atari ubwa mbere ruguye mu makosa nk’aya.

Hagati aho mu murenge wa Ntarama no mu murenge wa Gashora hari ahantu hagenewe inganda, abaturage bakibaza impamvu ruriya ruganda rutakwimurwa cyangwa ngo bo bagurirwe bimuke bave ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mutabazi avuga ko nta mugambi uhari w’uko ruriya ruganda rwakwimurwa kuko ngo ‘byasaba amikoro menshi.’

Umuhanga mu byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Ange Imanishimwe avuga ko mu mahame y’imyubakire y’inganda hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage, uruganda rugomba kuba rwubatswe mu ntera byibura ingana na Kilometeri ebyiri.

Avuga kandi ko muri iyo ntera hagomba kuba hateye ibiti birebire bifasha mu gutanga umwuka mwiza abantu bahumeka.

Agace k’ubucuruzi kitwa Akarumuna ni agace gatuwe cyane. Karimo ingo nyinshi z’abaturage, amashuri n’izindi nyubako nk’amaduka.

Ivomo: RBA

Taarifa Rwanda

TAGGED:BugeserafeaturedGashoraMutabaziNtaramaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Bafashwe bashaka kugurisha isambu ibaruwe ku wundi
Next Article Mu Ugushyingo, 2020 u Rwanda rwohereje hanze toni 157 z’icyayi n’ikawa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?