Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bugesera: Bamaze Iminsi Baboheye Inyuma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bugesera: Bamaze Iminsi Baboheye Inyuma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 October 2023 8:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Mayange haravugwa inkuru y’abantu itangazamakuru ryasanze mu rugo rw’umuntu bivugwa ko ari umuvuzi wa gakondo baboheye amaboko inyuma n’amaguru nayo aziritse ku nkingi ziteye ahantu hagari hasa no mu ruganiriro rwo mu giturage.

Bagenzi bacu ba BTN baganiriye n’umwe mu bahazirikiye avuga ko bamuboshye ‘bavuga ko arwaye mu mutwe’ ariko we ngo yumva mu mutwe ari hazima.

Abajijwe impamvu bamuzirika yagize ati: “ Ntabwo nyizi ariko bo numva bavuga ko ndwaye mu mutwe ariko njye mba numva mu mutwe ari hazima.”

Avuga ko  mbere bari baramuziritse imigozi y’imbere n’inyuma ariko ngo ubwo itangazamakuru ryamugeragaho bari barangije kumukuraho imigozi y’inyuma.

Muri Video yerekana iby’iki kibazo, harimo umugore uvuga ko yahisemo kuzana umuntu aho bamusanze kugira ngo bamuzirike kuko ngo yahoraga agenda kandi nta mbaraga afite zo kumwirukaho.

Uwo mugore yagize ati: “ Ngeze hano rero ndavuga nti aho kugira ngo ahore agenda kandi nta mbaraga mfite zo kumwirukankaho, hanyuma ndavuga nti nimumpe ikintu muhambiriye byibuze nk’iminsi ibiri wenda biraba bituje.”

Taarifa iracyagerageza kuvugana n’ubuyobozi mu Karere ka Bugesera, bwaba ubwa Polisi cyangwa ubw’inzego z’ibanze a ngo bagire icyo batubwira kuri iki kibazo ariko ntacyo baradutangariza gifatika.

Bamwe ngo ntibabizi, abandi telefoni zanditse ku rubuga rw’Akarere ko bayobora Umurenge wa Mayange ntizicamo ndetse bamwe bahawe izindi nshingano mu yindi mirenge.

TAGGED:AbaturageBugeserafeaturedMayange
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwafunguye Ishuri Rikomeye Mu Buvuzi
Next Article Min Biruta Muri Brazil Mu Ruzinduko Rw’Amateka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?