Bugesera: Igitaramo ‘MTN Iwacu Muzika’ Cyahagaritswe Melodie Ataririmbye

Umuhanzi Bruce Melodie yahawe iminota mike ngo agire ibyo aririmbira abafana( Ifoto@ IGIHE)

Imvura nyinshi yaraye itumye ubuyobozi bwateguye igitaramo MTN Iwacu Muzika Festival bwanzura ko icyaberaga mu Karere ka Bugesera gihagarara Bruce Melodie ataririmbye. Bwasezeranyije abanya Bugesera ko umwaka utaha bazabavamo uwo mwenda!

Yari imvura irimo umuyaga, kandi nyinshi ku buryo abantu, baba abahanzi n’abafana, batari buyihanganire.

Saa munani z’amanywa nibwo cyari gitangiye kubera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Icyakora imvura yaguye hari abahanzi bari bamaze gutangira gushimisha abafana barimo Ruti Joel.

Ruti akigera ku rubyiniro imvura yaguye abantu bajya kugama ariko iza kugenza amaguru make baraguruka.

Umuraperi Bushali niwe wakurikiyeho ararapa biratinda ariko abafana be batinya gusubira mu kibuga ari benshi kuko bikangaga imvura.

Kubera iyo mpamvu kandi, abahanzi basabwe kugabanya iminota bamara baririmba kuko bikangaga ko imvura ishobora kongera kuba kidobya.

Bushali yahamaze iminota 20 akurikirwa na Danny Nanone.

Danny imvura yahise yongera iramanuka, ariko isanga hari iminota myinshi yari arangije gukoresha muri 20 yari yahawe.

Icyakora nayo ntiyatinze iragabanuka.

Nyuma ye haje Bwiza nawe araririmba biraryoha.

Nyuma ye, abashyushyarugamba( MCs)  Buryohe na Bianca bahise bahamagara Chriss Eazy ngo akurikireho.

Eazy ntiyorohewe n’imvura kuko yari imaze kuba nyinshi ariko akomeza gutwaza ngo arebe ko iminoata ye yarangira kandi n’abakunzi be banze kumutererana.

Umuhanzi wagombaga gusoza igitaramo ni Bruce Melodie.

Ubwo yiteguraga kujya gushyushya abantu bari bamaze igihe bamutegereje, imvura yiyongereye ku buryo byabaye ngombwa ko abateguye iki gitaramo bagihagarika.

Melodie yaje gusaba ko yahangara iyo mvura byibura akaririmbira abakunzi be  uduce duto tugize indirimbo ze kandi yabikoze.

Yahise ataha kuko ikirere kitari kimumereye neza.

Mushyoma Joseph  uyobora East Africa Promoters itegura kiriya gitaramo yabwiye abanyamakuru ko umuyaga n’imvura nyinshi ari byo byatumye biyemeza guhagarika iki gitaramo mu nyungu z’abantu bose bari hariya.

Yahamije ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika by’umwaka utaha bizaba mu mpeshyi ya 2025 bazakora ibishoboka byose bikagera i Nyamata mu rwego rwo kuvamo ideni abakunzi b’umuziki bari bitabiriye icy’uyu munsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version