Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bugesera: Padiri Yishe Abantu Babiri Abagonze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bugesera: Padiri Yishe Abantu Babiri Abagonze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 December 2023 11:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Padiri wo muri Paruwasi ya Nkanga mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera witwa Gakuba Célestin yagonze abantu yicamo babiri undi arakomereka cyane. Yari atwaye imodoka ya Jeep Toyota Hilux RAE 001I .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo iyi mpanuka ikomeye yabaye, ibera  mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Kintambwe mu Murenge wa Rweru.

Abapfuye  ni Mukandekezi Grâce w’imyaka 63 y’amavuko na Ndanyuzwe Umukundwa Happy w’imyaka ibiri.

Uwimana Béatrice w’imyaka 33 wakomeretse bikomeye ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Nyamata.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rweru muri Paruwasi ya Nkanga.

Padiri Gakuba we yakomeretse intoki byoroheje ariko akigezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yaje kubyimba umutwe, ajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba  SP Hamdun Twizeyimana yatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije.

Yagize ati:“Padiri yihutaga ajya gusoma Misa, akata ikorosi riramunanira agonga abagendaga n’amaguru, babiri bahita bapfa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

SP Twizeyimana yavuze ko impanuka ikimara kuba Padiri yapimwe basanga nta bisindisha yanyoye.

Imibiri yabitabye Imana yajyanywe ku bitaro bya Nyamata.

TAGGED:BugeserafeaturedImpanukaPadiriUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yishimira Ko Ibyaha Biri Kugabanuka
Next Article Rwanda: Amataliki Y’Amatora Ya Perezida Wa Repubulika Yamenyekanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?