Bugesera: Padiri Yishe Abantu Babiri Abagonze

Padiri wo muri Paruwasi ya Nkanga mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera witwa Gakuba Célestin yagonze abantu yicamo babiri undi arakomereka cyane. Yari atwaye imodoka ya Jeep Toyota Hilux RAE 001I .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo iyi mpanuka ikomeye yabaye, ibera  mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Kintambwe mu Murenge wa Rweru.

Abapfuye  ni Mukandekezi Grâce w’imyaka 63 y’amavuko na Ndanyuzwe Umukundwa Happy w’imyaka ibiri.

Uwimana Béatrice w’imyaka 33 wakomeretse bikomeye ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Nyamata.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rweru muri Paruwasi ya Nkanga.

Padiri Gakuba we yakomeretse intoki byoroheje ariko akigezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yaje kubyimba umutwe, ajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba  SP Hamdun Twizeyimana yatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije.

Yagize ati:Padiri yihutaga ajya gusoma Misa, akata ikorosi riramunanira agonga abagendaga n’amaguru, babiri bahita bapfa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

SP Twizeyimana yavuze ko impanuka ikimara kuba Padiri yapimwe basanga nta bisindisha yanyoye.

Imibiri yabitabye Imana yajyanywe ku bitaro bya Nyamata.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version