Rwanda: Amataliki Y’Amatora Ya Perezida Wa Repubulika Yamenyekanye

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko taliki 14(ku Banyarwanda baba hanze yarwo) na taliki 15, Nyakanga, 2024 ( ku Banyarwanda baba mu Rwanda) ari bwo hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika akomatanyirije hamwe n’ay’Abadepite.

Guhuza aya matora biherutse kwemezwa na Sena y’u Rwanda, bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwirinda gukoresha ingengo y’imari nini mu matora yegeranye kandi aramutse akorewe icyarimwe ari bwo yahenduka.

Itora rya Perezida wa Repubulika muri Manda ari hafi kurangiza ryaherukaga hagati y’italiki 03 n’italiki 04, Kanama, 2017.

Icyo gihe yayatsinze ku majwi angana na 98,79 %.

- Advertisement -

Abandi biyamamaje bakagira amanota wavuga ko afatika ni umukandida wigengaga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version