Polisi Yishimira Ko Ibyaha Biri Kugabanuka

Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga ashima umusanzu w’abaturage bafatanya na Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu kwicungira umutekano kandi ngo byatumye mu mezi atandatu ashize ibyaha bigabanuka ku kigero cya 50%.

Ikindi ashima ni uko n’ababikora bafatwa bakagezwa mu butabera.

Ibi byose ngo biterwa n’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage hirya no hino mu gihugu cyane mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

ACP Rutikanga ati: “ Ugereranyije no mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2023, mu mezi atandatu ya nyuma yawo imibare igaragaza ko ibyaha byagabanutse muri rusange, aho ibyaha by’ubujura byagabanutse ku kigereranyo cya 50%, mu gihe ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byagabanutse ku kigereranyo cya 40%.”

Avuga ko ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage batanga amakuru afasha mu gutegura ibikorwa byo gufata abanyabyaha ari byo byatumye iriya mibare igera kuri uru rwego.

Ikindi ni uko Polisi y’u Rwanda yakomeje gushyira imbaraga mu gucunga umutekano hibandwa ku kubaka ubushobozi no gukorana n’abafatanyabikorwa barimo Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs), urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, amatsinda yashyiriweho kurwanya ibyaha (Anti-crime clubs), Imboni z’impinduka mu gukumira no kurwanya ibyaha,  ibigo byigenga bicunga umutekano, DASSO, inzego z’ibanze n’izindi nzego za Leta.

Rutikanaga avuga ko hejuru y’ibyo, hiyongeraho n‘ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage bafatanyamo na Polisi y’u Rwanda bigatuma barushaho kuyigirira icyizere no kumva batekanye aho bari hose.

Ati: “Mu gihugu hose umutekano umeze neza n’ahagaragara ibyaha bikurikiranwa mu buryo bwihuse, ababigizemo uruhare bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Mu Rwanda hose hari urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha barenga miliyoni 1.6, abibumbiye mu makoperative y’imboni z’impinduka bagera ku 1000, abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano bagera ku 74,185 n’amatsinda 690 yo kurwanya ibyaha hirya no hino mu gihugu.

Abitwa Imboni z’impinduka ni urubyiruko rw’abahoze mu bigo ngororamuco bya Iwawa, Nyamagabe na Gitagata bibumbiye mu makoperative hirya no hino mu gihugu abafasha kwiteza imbere.

Bagira uruhare mu gukumira ibyaha no guhindura imyitwarire y’urubyiruko rukiri mu ngeso mbi n’ibikorwa bigayitse binyuze mu bukangurambaga.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ryashinzwe mu mwaka wa 2013, ibikorwa byarwo bikaba byaragiriye igihugu akamaro mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’ubukungu.

Ibikorwa byabo bibarirwa mu gaciro k’amamiliyari y’amafaranga y’u Rwanda  birimo kubaka no kuvugurura inzu z’imiryango itishoboye, gusana imihanda, kubaka imirima y’igikoni, gutera ibiti n’ibindi bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

N’ubwo Polisi ishima uko umutekano wifashe muri iki gihe, ku rundi ruhande, iburira abishora mu bujura n’ibindi byaha kubicikaho kuko hakajijwe ingamba zo guhangana nabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version