Buhigiro Wacuranze Indirimbo ‘Amafaranga Yo Gatsindwa’ Yitabye Imana

Buhigiro apfuye afite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, akaba yari umuhanzi ndetse yigeze no kuba umunyezamu wa Rayon Sports. Ubuyobozi bw’iyi kipe nibwo bwamubitse ku rubuga rwarwo.

Rayon Sports yatangaje iti: “ Dr Jacques Buhigiro watubereye umunyezamu wa mbere, yitabye Imana… Rest in Peace Legend.”

Dr Bihigiro kandi yabaye mu Kigo cy’abafite ubumuga cy’i Gatagara aho yitaga ku bana baharererwaga akabagorora imitsi n’imikaya, ibyo bita Kine.

- Advertisement -

Ubwo yaririmbaga indirimbo yise ‘Amafaranga’, Jacques Buhigiro yavuze ko amafaranga afite amasura menshi kuko bamwe bayita ‘amahanya’ abandi bakayita ‘umukiro’.

Bamwe bati: “ Aragatsindwa, abandi bati’arakabyara’

Buhigiro kandi yavuze ko iyo Imana itaguhaye amafaranga, urayarunda ukayagwiza ariko akakunyura mu myanya y’intoki.

Mu  bwenge bwe, Jacques Buhigiro yasanze amafaranga ariyo atunga abantu ariko akanabateranya.

Imirongo igize indirimbo’ Amafaranga’ ya Dr Jacques Buhigiro:

Tuyita amahanya

Tuyita umukiro

Tuyita amahanya

Tuyita umukiro

Yo gatsindwa, yo kabyara!

Amafaranga,

Amafaranga!amafaranga, amafaranga!

 

Iyo Imana itayaguhaye, urayarunda

Ukayarunda,

Akaguhita mu myanya y’intoki

Amafaranga, amafaranga, amafaranga!

 

Ni yo adutunga, ni yo aduteranya

Ni yo adutunga, ni yo aduteranya

Yo gatsindwa, yo kabyara!

Amafaranga,

Amafaranga!amafaranga, amafaranga!

 

Iyo Imana itayaguhaye, urayarunda

Ukayarunda,

Akaguhita mu myanya y’intoki

Amafaranga,

Amafaranga!amafaranga, amafaranga!

 

Ni yo agira incuti, ni yo agura incuti

Ni yo agira incuti, ni yo agura incuti

Yo gatsindwa, yo kabyara!

Amafaranga,

Amafaranga!amafaranga, amafaranga!

 

Iyo Imana itayaguhaye, urayarunda

Ukayarunda,

Akaguhita mu myanya y’intoki

Amafaranga, amafaranga, amafaranga!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version