Imiyoborere Y’u Rwanda Ni Ijwi Rivugira Afurika- Priti Patel

Umunyamabanga muri Guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe umutekano muri kiriya gihugu Madamu Priti Patel nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire y’igihugu cye n’u Rwanda mu by’abimukira, yashimye ko imiyoborere y’u Rwanda yabereye ijwi Umugabane w’Afurika.

Yagize ati: “ Nishimiye kuba ndi inaha. Ubwongereza bwishimiye gukorana bya hafi n’u Rwanda kandi nzi neza ko iki gihugu kiyoboye haba mu karere kirimo ndetse n’ahandi ku isi. Ijwi ry’u Rwanda rivugira n’Afurika yose.”

Patel avuga ko imikoranire hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda izafasha mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira kandi ngo yizeye ko u Rwanda ruzarinda kandi rukabungabunga abo bimukira.

- Advertisement -

Nta taliki iramenyekana n’igihe bazagerera i Kigali.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukurikiza amategeko mpuzamahanga yo kwita ku mpunzi n’abimukira.

Avuga ko abimukira cyangwa impunzi ari abantu nk’abandi kandi ko baba bacyeneye ahantu batekanye kugira ngo barebe ko babona imibereho bataboneye mu bihugu bakomokamo.

Abimukira Ba Mbere Baturutse Mu Bwongereza ‘Bari Hafi’ Kugera Mu Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version