Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bukavu: Icyizere Cyo Kubaho Neza Cyagarutse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Bukavu: Icyizere Cyo Kubaho Neza Cyagarutse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2025 2:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari hashize igihe kirekire abatuye Bukavu barangwa n’ubwoba bwaterwaga na ruswa mu nzego za Leta, yatumaga abahohotewe batabona ubutabera nyabwo. Aho M23 ifatiye uyu mujyi, abawutuye biruhukije!

Ubusanzwe, ruswa yari ikomeye ku buryo n’umushoramari washakaga kuhinjira ngo ahashore imari yayakwaga bikadindiza ishoramari n’imibereho myiza y’abahatuye muri rusange.

Umuntu washakaga kuhinjira afite impapuro zibemwemerera nawe yakwaga inyoroshyo yo kuhinjira, atayitanga ntabyemererwe cyangwa bakamukerereza.

Uko niko ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwarahisemo ko Bukavu iyoborwa, uretse ko urebye wasanga ari ko n’ahandi byifashe muri rusange.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyakora guhera mu mpera z’Icyumweru gishize, ibintu bisa n’ibigiye guhinduka kuva aho M23 ifatiye uriya mujyi.

N’ubwo muri rusange abatuye Bukavu batarizera neza uko ibintu byifashe kuko hakiri ahantu hake humvikanaga amasasu mu minsi yatambuse, ku rundi ruhande baragaragaza ko byibura umuntu yakwizera ko hazaboneka umutuzo mu gihe kiri imbere.

Biherutse kugaragara ubwo abo baturage bajyaga kwakira abarwanyi ba M23 ubwo bari binjiye muri uyu mujyi bamwe babaha n’amazi yo kunywa ngo babobeze umuhogo.

Ntibyaciriye aho kuko abo baturage bagiye kwereka abarwanyi ba M23 aho insoresore zasigiwe intwaro na Wazalendo zari zihishe zarababujije amahwemo.

Mu gihe abo barwanyi bafataga Bukavu, basanze ingabo za DRC, iz’Uburundi, Wazalendo na FDLR bafatanyije, zakuyemo akazo karenge zisiga intwaro zijya kwihisha nko muri Kilometero 30 uvuye i Bukavu.

- Advertisement -

Abarwanyi ba M23 bageze yo batangira gukora uko bashoboye ngo basubize ibintu mu buryo binyuze mu guhumuriza abaturage, gukuraho bariyeri zari zarashyizweho n’ingabo za DRC ngo zibone uko zambura abantu no gutuma abaturage babiyumvamo.

Byatumye abaturage babafata nk’abacunguzi, bamwe amarangamutima arabarenga bararira, babahoberana ubwuzu bwinshi.

Hari abavuze ko bari bamaze imyaka myinshi mu mibereho mibi, batisanzura mu gihugu cyabo kubera gutinya kugirirwa nabi bazizwa abo bari bo.

Abayobozi ba M23 nabo babwiye abaturage ko badakwiye kuzongera guhangayika ahubwo ko bakwiye kumva ko babonye abantu nyabo bo gukorana nabo ngo Bukavu ibe nziza.

Yagize ati: “Mutwizere turi kumwe ntacyo muzaba. Mufite ubureganzira bwo gutembera amasaha 24/7”.

Yaboneyeho no kubwira ubutegetsi bw’i Kinshasa ko bitinde bitebuke naho bazahagera.

Uwo musirikare mu ijwi riranguruye yagize ati: “ Nawe [Tshisekedi] tuzamukuraho”

Abenshi mu bamwumvaga bari bamaze igihe kirekire bategereje kumva umuntu ubaha iryo sezerano, kandi uko bigaragara, bizeye ko rizasohora.

Gusa muri ibyo byishimo haje kuvuka agahinda katewe n’iyicwa rya Major Patrick, umwe mu bapolisi bakomeye  bakoreraga mu Mujyi wa Bukavu.

Uyu mugabo yakoraga mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda muri Polisi ya DRC.

Yakoreraga muri Bukavu ahamaze igihe kirekire yarahubatse  izina mbere yo guhungana n’abandi bo muri FARDC akajya muri Uvira ari naho yasize ubuzima.

Ubwo yari ari kumwe nabo bahunganye, nibo bamwishe bamuziza ko asa n’Abatutsi cyangwa Abanyamulenge.

Yashinjwe ibinyoma byo kugambana yicwa n’ingabo za DRC zifatanyije na Wazalendo.

Major Patrick yari umupolisi ukunzwe muri Bukavu

Iby’uko akomoka muri Kisangani abamwishe babyimye amatwi bamuvutsa ubuzima.

Uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bwa DRC biragaragaza ko i Kinshasa bagomba kuba badatuje mu mutima yabo.

Kuva muri Kamena, 2022, M23 yafashe umujyi wa Bunagana kandi iracyawurimo.

Mu byumweru bitatu bishize yafashe uwa Goma, ibikorana imbaduko nyinshi nyuma yo gushushubikanya ingabo za DRC, abacanshuro ndetse n’ingabo za SADC zihasiga ubuzima izindi zitaha iwabo.

Kuba M23 yafashe na Bukavu ni agahinda ku butegetsi bw’i Kinshasa kuko buri kwibaza igikurikiraho.

Hagati aho ingabo z’Uburundi nazo zahawe umuburo ko zikwiye gutaha iwabo inzira zikigendwa.

Icyakora zisa n’izitabikozwa kuko amakuru Taarifa Rwanda yaraye imenye avuga ko hari batayo enye  z’abasirikare b’Uburundi ziherutse koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo ngo zifatanye na FARDC kubuza M23 gufata iriya ntara yose.

Ikigaragara ni uko intambara ikiri yose…

Abaturage bishimiye kubohorwa na M23
Aba basore baratanga icyizere ko Bukavu izaba nziza
Baragenzura uko ku mupaka byifashe
TAGGED:AmahoroDRCfeaturedIgisirikare AbaturageM23Wazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburundi Bwohereje Izindi Batayo Enye Muri DRC
Next Article Umuyobozi Muri Hamas Yishongoye Kuri Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?