Bunyoni Aravugwaho Guhungira Muri Tanzania

Amakuru atangazwa na SOS Media Burundi avuga ko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe akaza kuvanwa kuri uyu mwanya witwa Gen Allain Guillaume Bunyoni yahungiye muri Tanzania.

Ni amakuru yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 18, Mata, 2023.

Ikindi kivugwa ni uko hari abagabo babiri bakora mu nzego z’iperereza ry’u Burundi baraye  batawe muri yombi kubera ko baburiye Bunyoni ndetse bamufasha kubona uko acikira muri Tanzania.

Abo ni uwari ushinzwe iperereza ryo hanze y’u Burundi witwa Alfred Innocent Museremu hamwe na  Désiré Uwamahoro wari ushinzwe ishami rya Polisi y’u Burundi ryo guhangana n’imyigaragambyo.

- Advertisement -

Muri Nzeri, 2022 nibwo Allain Guillaume Bunyoni yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, amusimbuzwa uwitwa Gervais Ndirakobuca.

Ndirakobuca yari asanzwe ari we ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu  n’umutekano mu Burundi.

Hari hashize iminsi mike Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye avuze ko mu gihugu cye hari abigira ibihangange bakumva ko bashobora ‘kumuhirika k’ubutegetsi’.

Icyo gihe yavuze ko ababitekereza gutyo bagomba gusubiza amerwe mu isaho.

Yababwiye ko uzahirahira yifuza guhirika ubutegetsi bwe, azakubitwa ‘inkoni y’ubutabera’.

Ku rundi ruhande ariko Perezida Ndayishimiye yasabye abashinzwe umutekano n’iperereza mu gihugu cye kuba maso.

Ati:“Inkozi z’ikibi zose ntihagire n’umwe yongera kuduhagararaho, amategeko akore turebe ko bizashoboka.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version