Bashaka Ko Imishinga u Rwanda Ruhuriramo N’Ibihugu Byo Mu Muhora Wo Hagati Yihutishwa

Abakora mu bwikorezi bw’ibicuruzwa bica ku butaka barasaba bakomeje ko imishinga u Rwanda ruhuriraho n’ibindi bihugu bikoresha umuhora wo hagati yihutishwa igashyirwa mu bikorwa.

Bemeza ko ishyirwa mu bikorwa by’iyi mishinga ryarushaho koroshya urujya n’uruza bityo ubucuruzi bugatezwa imbere.

Muri iyo mishanga harimo ijyanye no kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugezweho uhuza u Rwanda n’icyambu cya Dar es Salaam.

Harimo kandi no guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi buca mu kiyaga cya Kivu.

- Advertisement -

Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda[kazi] basaba kp ibyemeranyijwe mu by’Umuhora wo hagati byakubahirizwa
Bavuga ko ikindi bifuza ari uko kubaka ahantu hagenewe kuruhukira abashoferi bakora ingendo za kure hubwaka vuba hakaboneka.

Murenzi Théodore uhagarariye abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka,  avuga ko u Rwanda n’ibindi bihugu bihurira ku muhora wo hagati bakwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye bihuriye ho harimo n’uwo kubaka uduce twagenewe kuruhukirwamo abashoferi b’amakamyo.

Avuga ko abatwara amakamyo bananirwa kubera ingendo ndende bikabongerera ibyago byo gukora impanuka.

Polisi n’izindi nzego bavuga ko imwe mu mpamvu itera impanuka zikorwa n’amakamyo ari uko abayatwara bataruhuka bihagije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuhora wo hagati witwa Flory Okandju Okange aherutse kubwira Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo witwa Patricie Uwase ko  bateganya gukorana n’u Rwanda mu kubaha inzu abashoferi bakora ingendo ndende batwaye amakamyo ava cyangwa ajya ku cyambu cya Dar es-Salaam bazajya baruhukiramo.

Izo nzu bazise ‘road side stations.’

Kuri iyi ngingo Minisitiri Patricie Uwase yasabye ubuyobozi bw’Umuhora wo hagati kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryawo kuko  ‘umaze igihe’ waremejwe.

Eng Uwase Patricie yasabye abo mu Muhora wo hagati kwihutisha imishinga bemeye kuzakoranamo n’u Rwanda

Ku rundi ruhande, abahuriye mu muhora wo hagati (central corridor), bishimira ko hari ibiri kugerwaho n’ubwo hakiri intera yo guterwa.

Umuhora wo hagati ukora ku cyambu cya Dar es – Salaam mu gihe umuhora wa ruguru ukora ku cyambu cya Mombasa.

Emmanuel Rutagengwa ushinzwe igenamigambi muri iki kigo gisuzuma iby’umuhora wo hagati(central corridor) ashima ko muri iki gihe hari ikoranabuhanga rifasha mu  kugabanya igihe ibicuruzwa bimara mu nzira cyangwa ku mipaka bijya cyangwa bituruka ku cyambu cya Dar es- saalam muri Tanzania.

Emmanuel Rutagengwa ushinzwe igenamigambi muri iki kigo gisuzuma iby’umuhora wo hagati

Uhagarariye Ihuriro ry’abafasha mu gutumiza no kohereza ibicuruzwa kuri kiriya cyambu witwa David Mugema Rwigema avuga ko kudahuzwa kw’imikorere mu bihugu bigize aka karere, cyane cyane ibiri ku muhora wo hagati bikora ku cyambu cya Dar es salaam byongera ikiguzi cy’ubwikorezi.

Ibi kandi ngo bigira ingaruka ku biciro by’ibyo bicuruzwa muri rusange.

Atanga urugero rw’amafaranga yitwa ‘road-toll’ yakwa imodoka yikorera ibicuruzwa mu gihugu itanditsemo.

Agaragaza ko ayakwa n’igihugu kimwe atari yo yakwa mu kindi.

Hejuru y’ibi, hiyongeraho ikiguzi cy’itumanaho kidahuye hagati y’igihugu n’ikindi.

Inama ngishwanama y’abafite aho bahurira n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu muhora wo hagati izwi nka STACON itumizwa n’ikigo cya Central corridor hagamijwe gukusanya ibitekerezo byashingirwaho hanozwa ubwikorezi ku bihugu bikoresha icyambu cya Dar es salaam.

Uruzi Rw’Akagera ‘Rugiye’ Kubyazwa Umusaruro Mu Bundi Buryo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version