Burera: Abitwaje Imihoro Batemye Abarinda Ikirombe

Abasore bitwaje imihoro n’ubuhiri bo mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera  batemye abashinzwe kurinda umutekano w’ibirombe by’amabuye y’agaciro babasiga ari intere.

Nyuma yo kubatema baracitse, ariko inzego z’umutekano zirabashakisha ziza kubafata.

Ubuyobozi buvuga ko abasekerite batemwe ari abarinda ikirombe bacukuramo ibuye rya Wolfram bakorera ikigo kitwa Gifurwe Wolfram Mining.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabari, Zimurinda Tharcisse yabwiye itangazamakuru ko  ko abasore icyenda(9) bamaze gufatwa.

Umunani muri bo ni abo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, mu gihe umwe ari uwo mu Murenge wa Mucaca Akarere ka Burera.

Zimurinda yabwiye UMUSEKE ati: “Abamaze gufatwa bari gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha, bari kuri RIB.”

Kugeza ubu abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusarabuye mu gihe abasekirite bakomerekejwe bari kwitabwaho n’abaganga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version