Dr Gasore Yagizwe Minisitiri W’Ibikorwaremezo

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Dr. Jimmy Gasore yagizwe Minisitiri w’ibikorwaremezo asimbuye Dr.Ernest Nsabimana.

Muri Mutarama, 2022 nibwo Dr. Ernest Nsabimana yahawe kuyobora iyi Minisiteri.

Asimbujwe Dr. Gasore nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri taliki 12, Nzeri, 2023 yari yahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano yo kuzubaka mu Rwanda uruganda rutunganya ingufu za kirimbuzi, ayo masezerano akaba yasinywe hagati y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za kirimbuzi n’ikigo  Dual Fluid.

Minisitiri Nsabimana Ernest

Dr. Jimmy Gasore ni umuhanga mu bugenge, akaba yaramaze igihe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Siyansi n’ikoranabuhanga.

Muri Kaminuza yahigishaga ubumenyi bw’imiterere y’ikirere ‘atmospheric sciences, ibi akaba yarabiminujemo muri Kaminuza yo muri Amerika bita Massachusetts Institute of Technology( MIT) muri Gashyantare, 2018.

Mu mwaka wa 2013 yahawe kuyobora ikigo cy’u Rwanda kiga iby’imihindagurikire y’ikirere(Rwanda Climate Observatory), inshingano zacyo zikaba zirimo gukurikiranira hafi imiterere y’ikirere n’imihindagurikire yacyo, hakanareberwa hafi uko gihumana n’ibyakorwa ngo gicye.

Iki kigo gisanzwe gikorana na ya Kaminuza yizemo ari yo MIT mu mushinga wayo witwa Advanced Global Atmospheric Gases Experiment (AGAGE).

Nicyo kigo cyonyine gikorana na MIT muri Afurika kandi muri uwo mushinga.

Dr. Jimmy Gasore yaraye yemejwe nka Minisitiri w’ibikorwaremezo

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version