Burera: Bemeza Ko Baretse Gufumbiza Ifumbire Y’Umusarane W’Abantu

Bamwe mu batuye Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera babwiye Taarifa ko nyuma yo guhugurwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, baretse gufumbiza ifumbire y’umusarane w’abantu.

Ni ifumbure bavuga ko mbere yabafashaga kweza imyaka ishishe cyane cyane imboga.

Umuturage witwa Ntuyehe Jean Nepomuscène wo muri uyu murenge avuga ko muri rusange abaturage bo muri aka gace bari baramenyereye kuvidura imisarane yuzuye bagafumbiza uwo mwanda imirima yabo.

Uyu mugabo wo mu Kagari ka Nyagahinga avuga ko iriya fumbire bayikoresheje igihe kirekire, ariko nyuma abashinzwe ubuhinzi baza kubabwira ko iyo fumbire yuzuyemo amagi atera inzoka kandi ashobora kumara imyaka itanu mu butaka.

Ati: “ Mbere ntabwo twari tuzi ko iriya fumbire itera inzoka ariko twabimenye tubibwirijwe n’abazobereye mu by’ubuhinzi.”

Undi muturage wo mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Cyanika nawe avuga ko iwabo bakoresheje iriya fumbire mu gihe kirekire kugeza ubwo we n’iwabo bagiye kwisumisha basanga inzoka ari nyinshi.

Avuga ko yaje kumenya ko iyo fumbire ifite amagi menshi, buri gihembwe uko basaruraga bashyiramo iriya fumbire mu myaka babaga bateye.

Uyu mugore usanzwe ari n’umujyanama w’ubuzima avuga ko nyuma yo kumenya ububi bw’iriya fumbire, bahagaritse kuyikoresha.

Ku rundi ruhande ariko abaturage bavuga ko iriya fumbire yagiraga umusaruro ufatika ariko ngo aho bayihagarikiye umusaruro waragabanutse ku rwego rugaragara.

Abayobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, bavuga ko abaturage bakwiye kureka gukoresha iyo fumbire kuko muri yo harimo amagi avamo inzoka zinjira mu mibiri y’abahinzi zikazamuka zikaba zakwangiza imyanya itandukanye y’umubiri w’umuntu harimo no kumutera igicuri n’izindi ndwara.

Ikibazo cy’inzoka zo mu nda kiri mu tugari 1103 hirya no hino mu Rwanda. Iyi ni imirenge iri hafi kuba ½ cy’utugari twose tw’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version