Abo ni Floduard Rukeshangabo na Célestin Munyaburanga bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari hashize igihe kirekire bashakishwa kubera kwihisha ubutabera.
Ibinyamakuru bibiri byo muri Australia byitwa Guardian Australia na Four Corners nibyo byabakozeho iperereza biza gusanga Rukeshangabo yarabonye ubwenegihugu bwa Australia akaba atuye i Brisbane naho Munyaburanga atuye i Canberra.
Abo bose kandi bakatiwe na Gacaca batari mu gihugu.
Ibi binyamakuru bivuga ko Rukeshangabo yageze muri Australia mu mwaka wa 2009 nk’impunzi, aza guhabwa ubwenegihugu nyuma y’imyaka ibiri.
Ikindi ni uko umuryango wa hafi wa Munyaburanga utuye mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Brisbane.
Umugabo bikekwa ko ari Munyaburanga nyirizina yagaragaye muri uru rugo, nubwo umwe mu bagize umuryango we yavuze ko ataba muri Australia.
Aba bagabo bombi bashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi kubera uruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu mwaka wa 2007 nibwo Rukeshangabo yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Inkiko Gacaca, akatirwa gufungwa imyaka 30.
Umwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma witwa Joel Gatarayiha yeretswe ifoto ya Rukeshangabo ahamya ko ari we koko.
Gatarayiha ahamya ko Rukeshangabo wari umugenzuzi w’amashuri mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize uruhare mu rupfu rwa murumuna we witwaga Bizimungu.
Ibi kandi bishimangirwa na Alphonse Hategekimana nawe wagize uruhare muri Jenoside ariko akaza kubihanirwa.
Hategekimana ubu yarafunguwe, akemeza ko yakubise Umututsi witwa Bizimungu abitegetswe na Rukeshangabo.
Ati “Niba twarakoreye icyaha hamwe kandi akaba ariwe wari umuyobozi nkaza guhanwa njyenyine, ntawe bitababaza.”
Ku rundi ruhande, Munyaburanga ushakishwa n’ubutabera yari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cy’i Hanika mu Karere ka Nyanza.
Muri Jenoside yagize uruhare mu kuyobora ibitero no gushyiraho bariyeri zaguyeho Abatutsi barenga 20.
Marie Gorethi Uwisenga warokokeye muri ibi bice, avuga ko yapfushije abantu 14 kandi bishwe bigizwemo uruhare na Munyaburanga.
Ubuhamya bwa Uwisenga abuhuriyeho na mubyara we Charlotte Mutegarugori, waciwe urutoki muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Munyaburanga yaraduhemukiye cyane, naramubonye yica musaza wanjye, icyo nsaba ni uko badufasha akazanwa mu gihugu kugira ngo inkiko zikore akazi kazo.”
Nyuma yo kumenya ibyaha akurikiranyweho, ibi binyamakuru byo muri Australia byoherereje ubutumwa Rukeshangabo ngo agire icyo abivugaho, ariko avuga ko “adashaka gukora ikiganiro n’itangazamakuru.”
Yakomeje avuga ko “Azi neza ibirego ashinjwa ariko ko ari gahunda igamije kumusiga icyasha we n’umuryango we ndetse n’abandi Banyarwanda b’impunzi.”