Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burera: Bafatanywe Amashashi Ya Magendu Abarirwa Mu Bihumbi…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Burera: Bafatanywe Amashashi Ya Magendu Abarirwa Mu Bihumbi…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2022 8:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umusore witwa Pascal Niyigena w’imyaka 22 y’amavuko aherutse gufatanwa amashashi 16,400 yari yinjije mu Rwanda. Ni Amashashi atabora kandi ntiyemewe mu Rwanda.

Uwafashwe yari ari kumwe n’abantu babiri bayavanye muri  Uganda baca mu nzira za panya.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Bungwe, Akagari ka Bungwe mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera afite amasashe  16,400 mu gihe andi mashashi angana na 40,200 yafatiwe mu Mudugudu wa Kanyenzugi mu Kagari ka Nyirataba ko Murenge wa Kivuye.

Uwari uyafite yari amaze kuyata, aranduruka.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru witwa Superintendent of Police) SP Alexis Ndayisenga yavuze ko Niyigena yafashwe biturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage.

Ati: “Twahawe amakuru n’abaturage bo mu Mudugudu wa Bungwe ko hari umuntu wari utwaye mu gikapu amashashi atemewe. Abapolisi bihutiye kuhagera barebye mu gikapu yari afite basanga harimo amapaki 82 y’amashashi ahita afatwa.”

Uwafashwe yavuze ko ariya mashashi yari yayatumwe n’umucuruzi witwa Gilbert .

SP Ndayisenga avuga ko kuri uwo munsi kandi abapolisi bari bari ku kazi ko gucunga umutekano mu Kagari ka Nyirataba ko mu Murenge wa Kivuye bafashe amapaki 201 y’amasashe nyuma y’uko uwari uyikoreye utarabasha kumenyekana abikanze akayakubita hasi akiruka.

Abaturage bashimirwa uruhare bagira mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe.

Uwafashwe yashyikirijwe RIB ngo akorerwe idosiye nyuma y’iperereza kubyo aregwa.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

TAGGED:AmasashiBureraMagenduPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Umuturage Akora Ifu Mu Nyanya
Next Article Yiyahuye Amaze Gusezerana N’Umugore We
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?