Musanze: Umuturage Akora Ifu Mu Nyanya

Gatsinzi Rafiki ni umusore ukiri muto wize iby’ubuhinzi muri Kaminuza. Afatanyije na bagenzi be batatu, atunganya ibikomoka ku buhinzi, akabyongerera agaciro. Muri byo harimo n’inyanya akoramo ifu.

Iyo zeze ari nyinshi, azigurira abahinzi, ubundi we na bagenzi be bakazikoramo ifu.

Yabwiye Taarifa ko ifu bakora igamije kurinda ko hari inyanya zibora kubera ko iyo zeze ari nyinshi zipfa ubusa ariko nanone bikaba bigamije ko iyo fu yazajya ifasha abantu mu gutegura amafunguro binyuze mu kuyikoramo isosi cyangwa kuyiminjira.

Mu nyanya kandi ngo bakoramo n’umutobe.

- Advertisement -
Rafiki Gatsinzi

We na bagenzi be, bafite umugambi wo kwagura uruganda bagatanga akazi ku rundi rubyiruko n’abahinzi bakabona isoko ribagurira.

Mu mwaka wa 2023 bafite umugambi wo kuzarwagura rukaba runini.

Gatsinzi  yakuze iwabo ari abahinzi nk’abandi Banyarwanda benshi.

Uko yakuraga ngo ni ko yavumburaga ko burya kugeza umusaruro ku isoko nta na muke wangiritse ari ikibazo ku bahinzi benshi cyane cyane abahinga inyanya.

Igitekerezo cyo kubyaza inyanya ifu yakigize ari muri Kaminuza.

Ati: “ Igitekerezo cyo gukora ifu y’inyanya nakigize ubwo nigaga muri Kaminuza (IPRC Musanze) mu ishami ry’ubuhinzi no gutunganya umusaruro (agriculture and food processing). Hari mu mwaka wa 2018.”

Muri uwo mwaka, abahinzi b’inyanya bagize ikibazo cy’igabanuka ry’igiciro cy’inyanya ku rwego rwo hejuru.

Amafaranga yagurwaga ibase y’inyanya yagabanutseho Frw 7,000  bituma inyanya nyinshi ziborera mu mirima no mu bubiko bitewe n’uko abahinzi babuze abakiriya kuko zaguraga make.

Kutagira uburyo buhamye bwo kuzihunika cyangwa kuzongerera agaciro niyo ntandaro yo kwangirika kwazo.

Ku mwero w’inyanya hakunze kubura abazigura zigapfa ubusa

Gatsinzi avuga ko nyuma yo kubona ibyo byose, ari bwo yagize igitekerezo cy’uburyo ziriya nyanya zarindwa kwangirika bigafasha abahinzi, ariko bigatanga n’amahirwe y’ishoramari kuri we na bagenzi be.

Uyu rwiyemezamirimo na bagenzi be bavuga ko mu gihe kiri imbere bafite umushinga wo kuzakora ifu y’ibishishwa by’amagi kuko burya ngo bikize kiri calcium.

Baje kumenya ko ibishishwa by’amagi bigira calcium iri ku kigero cya 30%.

Muri Labo yabo aho bakorera ibicuruzwa byongerewe agaciro

Avuga ko nabigeraho, azaba akoze ikintu kiza kuko bizafasha na Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kurwanya imirire mibi cyane cyane mu bana.

Mu mishinga ye harimo no kuzakora ikiribwa kimwe ariko gikomatanyije ibindi byinshi, bikaza biri mu rwego rwo kongera intungamubiri zigenewe ibyiciro bitandukanye by’abantu cyane cyane abana, abageze mu zabukuru cyangwa abarwaye indwara zidakira.

Hari icyo asaba Leta…

Asaba Leta y’u Rwanda gufasha urubyiruko ruri mu buhinzi binyuze mu kuruha ‘nkunganire’ yo kugura imashini zitunganya umusaruro.

Ni imashini zihenze kubera ko zigomba kuba zigendanye n’igihe kandi zikora ibintu bikurikije amabwiriza mpuzamahanga agenga ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa.

Asaba Ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga, BDF, ndetse na Banki zitandukanye kujya baha urubyiruko inkunga cyangwa inguzanyo bifatika kugira ngo bakore bafite amafaranga ahagije azabafasha kugeza umushinga ukuze.

Gatsinzi asaba Leta kuzareba niba itagabanyiriza umusoro imashini zitumizwa hanze zizanywe mu Rwanda  mu gukoreshwa mu iterambere ry’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu bindi byinshi avuga ko we na bagenzi be bakora muri ruriya rwego rw’ishoramari bakeneyemo ubufasha butanzwe na Leta ni mu kubona ibyo gupfunyikamo bitangiza ibidukikije, kugabanyirizwa ibiciro byo gupimisha ubuziranenge muri laboratwari za Rwanda Standards Board no guhabwa amahugurwa ku bijyanya ne tekiniki na siyansi bigezweho.

Abahanga bavuga ko mu nyanya habamo Vitamine C, ikinyabutabire ngirakamaro gituma urunyanya rutukura bita lycopene, iron(ubutare), calcium, magnesium, potassium n’izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version