Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burera: Bahawe Telefoni Za 4G Za Airtel Basabwa Kuzikoresha Biteza Imbere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Burera: Bahawe Telefoni Za 4G Za Airtel Basabwa Kuzikoresha Biteza Imbere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 November 2023 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’ubwa Airtel Rwanda bwahaye abatuye Akagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro telefoni zifite murandasi yihuta ya 4G kugira ngo zizabafashe guhanahana amakuru y’ahari imari ndetse no kwamagana abarwanya u Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abatuye kariya gace gaturiye umupaka ko bakwiye kwirinda kuzazigurisha muri Uganda kuko ari igice baturanye.

Abatuye uyu murenge bavuga ko iriya telefoni izabafasha kumenya amakuru y’ibibera ahandi kandi bagahanahana amakuru y’ahari iterambere kurusha ahandi, ahari ibiciro by’imyaka nk’ibirayi n’ibindi bakeneye mu kwiteza imbere.

Bapfakurera avuga ko yari asanzwe yumva bavuga ko hari telefoni zigezweho zigura Frw 20,000 ariko akumva ko ari iz’abanya Kigali gusa.

Ati: “ Ndashima ko Airtel yavuye i Kigali ikaza inaha kuduha izi telefoni zizadushoboza kumenya ibibera hirya no hino ku isi. Nibazaga uko zizangeraho kuko numvaga ari iz’abanya Kigali.”

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hammez yavuze ko iriya telefoni izazana na murandasi ya make kandi nyinshi k’uburyo nta muntu uzavuga ko yabuze iyo gukoresha.

Avuga ko gahunda yo kugeza ziriya telefoni hirya no hino mu Rwanda igikomeje kandi ko ikigo ayoboye gishaka ko mu mwaka wa 2024 abantu barenga miliyoni bazaba bafite murandasi y’igisekuru cya kane( 4G).

Ubwo telefoni zo muri ubu bwoko zatangiraga gutangwa rwagati mu Ukwakira, 2023, Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yavuze ko gahunda ihari ari uko buri  Munyarwanda akoresha ikoranabuhanga mu mibereho ye ya buri munsi.

 

TAGGED:BurerafeaturedMurandasiRwandatelefoni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Irasaba Ubworoherane Mu Muhanda
Next Article Kagame Yibutsa Abashoramari Mpuzamahanga Ko Afurika Ntacyo Ibuze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?