Burera: Bakurikiranyweho Guca Intsinga Z’Amashanyarazi Bakazigurisha

A PG&E worker cuts damaged power lines on November 13, 2018.

Abasore babiri bo mu Mudugugu wa Kirwa, Akagari  Bugamba, Umurenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera bakurikiranywe n’inzego z’umutekano kubera gukekwaho gukata intsinga z’amashanyarazi bakajya kuzigurisha.

Abafashwe ni Hagenimana Valens w’imyaka 23 y’amavuko na Niyotwagira Janvier w’imyaka 22, bakaba barasanganywe intsinga z’amashanyarazi zireshya na metero 35.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko abaturage ari bo batanze amakuru kugira ngo bariya basore bafatwe.

Ati: “Abaturage bo mu Kagari ka Bugamba bahamagaye bavuga ko hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’ubujura bw’intsinga  z’amashanyarazi buteza kubura k’umuriro kandi ko bariya basore babiri bacyekwaho kubigiramo uruhare.”

- Advertisement -

Avuga ko hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata.

Abapolisi bageze aho batuye  babasangana imifuka irimo intsinga z’amashanyarazi zifite metero 35 z’uburebure bahita bafatwa.

Biyemereye ko izo ntsinga ari izo  bakata ku mapoto  bakazigurisha ku bagura ibyuma bishaje.

SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho no gutanga amakuru igihe babonye hari ababyangiza.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Butaro kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Bibanda ku ntsinga zicishije make…

Umwe mu bakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, yabwiye Taarifa ko ubundi intsinga zigira amoko bitewe n’ubwinshi bw’amashanyarazi zakira.

Avuga ko hari intsinga zakira amashanyarazi make( bazita low voltage) n’izindi zakora amashanyarazi aringaniye( bazita medium voltage) n’izakira amashanyarazi menshi.

Izi nizo ntsinga zigaragara ku mapoto muri rusange.

Izo kwitondera ni izo bita medium voltage  na high voltage kuko zakira amashyarazi afite imbaraga nyinshi.

Iyo umuntu yuriye izo ntsinga aba yiyahuye.

Uwo muhanga avuga ko iyo habura metero imwe n’igice ngo ugere ku ntsinga nyirizina, amashanyarazi aragufata akakujugunya ukagera hasi wapfuye cyangwa se wabaye igisenzegeri.

Ni amashanyarazi afite imbaraga k’uburyo niyo urutsinga rucitse rukikubita hasi umuriro ururimo uhitana umuntu uri muri metero imwe niyo rutaba rumukozeho.

Iyi niyo mpamvu y’ingenzi abantu bakwiye kwirinda gukinisha amashanyarazi.

Abiba intsinga bibanda kuzakira umuriro muke bita low voltage kuko uba ufite umuriro w’imbaraga nke.

Intsinga barazikata bakazijyana kuzigurisha kugira ngo utwuma turimo imbere dukoze mu muringa bazatujyane mu nganda zinagura ibikoresho byakoze.

Izo nganda zidukoramo amasahane, ibiyiko, indosho, imiringa yo kurimbana n’ibindi.

Isoko rinini z’izi ntsinga riba muri Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version