Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Félix Namuhoranye ubwo yaganirizaga abahoze ari Abarembetsi bo mu Murenge wa Cyanika bibumbiye muri Koperative ‘Twiheshe Agaciro Cyanika’ yabemereye inkunga ya Miliyoni Frw 10 yo kubasha mu bikorwa byabo.
Bishimiye iyo nkunga ariko bakavuga ko ikwiye kubanguka bakayibyaza umusaruro, gusa bamwe mu banyamuryango bumvaga ko nibageraho bazayigabagabana, ariko basobanuriwe ko ari iyo kubazamura bose hamwe.
Koperative ‘Twiheshe Agaciro Cyanika’ ikorera mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Ubwo bayemererwaga, hari tariki 17, Werurwe, 2025, ntibahise bayihabwa ako kanya, bamwe batangira gutekereza ko itazaza!
Icyo gihe hari mu bikorwa Polisi ikora buri mwaka byo kugeza amajyambere ku baturage hirya no hino mu Rwanda, ikabikora ibifatanyijemo n’ingabo z’u Rwanda.

Abagize iriya Koperative bavuga ko basanze guhora bahangana na Polisi kubera uburembetsi bidakwiye.
Bahisemo gukora uko bashoboye bibumbira muri Koperative bagamije gukora bagatera imbere binyuze mu nzira nyayo.
‘Uburembetsi’ ni ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge na magendu bukorwa binyuze mu kuvana ibicuruzwa mu mahanga( cyane cyane muri Uganda) bikanyuzwa mu nzira zitazwi.
Akenshi biba ari za caguwa, ibiyobyabwenge nka kanyanga, urumogi n’ibindi, kandi ntibisora.
Kuba ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko, bituma ababukora bahora bacengana na Polisi, binyuze mu guca mu nzira z’ubusamo bita ‘Njia ya Panya’ bazihuriramo na Polisi ikabafunga abarebye nabi ikabarasa.
Umwe mu banyamuryango b’iriya Koperative akanayiyobora witwa Julienne Murekatete yabwiye itangazamakuru ati: ‟Njye nafunzwe inshuro umunani. Twabivuyemo kubera ingaruka byatugiragaho zirimo guhora muri Transit Centre [aho bajyana inzererezi], guhora ugenda ukebera. Sinagombaga kugera ahantu hari ubuyobozi ngo ntafatwa, ariko ubu ndatekanye”.
Avuga ko aho abirekeye, atekanye, akora akazi ke nta rwikekwe no gucengana na Polisi.
Nk’umuyobozi wa Koperative, avuga ko we na bagenzi be basanze iyo nkunga ikwiye gushorwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bakora, ariko baza kuwuhinduramo uw’ubucuruzi.
Yunzemo ko umushinga w’ubucuruzi bwabo uri kurangira kandi abanyamuryango bose barangije gusinya, igisigaye ari ukuwohereza mu buyobozi amafaranga akoherezwa kuri konti.
Mugenzi we witwa Nisingizwe Marie Claire nawe ashima ko iriya nkunga bahawe na Polisi ibageraho izabunganira mu guteza imbere ibyo bakora.

Ubu bafite ibiro bibiri bakoreramo mu isoko mpuzamipaka rya Cyanika, muri Burera kandi byabafashije kuva mu by’uburembetsi.
Gitifu yabahumurije…
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Sebagabo Prince yabwiye Kigali Today ko umushinga wa Koperative Twiheshe Agaciro wateguwe neza, igikurikiye ari ukuwohereza mu buyobozi bwa Polisi, amafaranga akoherezwa.
Ati: ‟Umushinga wamaze gutegurwa, uyu munsi aba nyuma nibwo basinye, tugiye kuwohereza mu rwego rwa Polisi. Turabizi inzego z’umutekano mu gihugu cyacu imvugo ni yo ngiro”.
Gitifu avuga ko kuba amafaranga abaturage be bemerewe na Polisi yaratinze bitavuye ku bushake bwayo ahubwo ari uko abakoze umushinga bari baratekereje uw’ubuhinzi n’ubworozi ariko baza kuwuhindura uba uw’ubucuruzi.
Basanze uw’ubuhinzi utakunda mu gihe ‘saison y’ubuhinzi’ igeze kure irangira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police( SP)Jean Bosco Mwiseneza avuga ko inkunga Polisi yemereye abaturage ihari.
Yabwiye Taarifa Rwanda ati: “Bari barateguye umushinga w’ubuhinzi basanga igihe cyo guhinga ibirayi cyararangiye bakora umushinga wo gucuruza imyaka ubu ibisabwa byose byamaze gutungana bagiye guhabwa amafqaranga batangire umushinga wo gucuruza imyaka”.
Avuga ko hari bamwe muri bo bumvaga ko bahabwa amafranga bakayagabana, buri munyamuryango akajya kwikorera ku giti cye, abandi bakumva ko bayahabwa bakajya kwishyuramo imyenda bafite ahandi.
Yavuze ko rwose amafaranga yabo ahari kandi atatinze kubageraho.