Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage yafashe ibilo 14 by’urumogi byafatiwe mu Karere ka Burera.
Aha kandi hanafatiwe litiro 22 za kanyanga.
Si i Burera gusa, urumogi rwafatiwe kuko no muri Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ahitwa Kabasengerezi hafatiwe udupfunyika twarwo 197.
Abantu babiri nibo kugeza ubu bakurikiranyweho ibyaha byo kwinjiza no gukwirakiza biriya biyobyabwenge mu Rwanda.
Abo ni Manirafasha Céléstin w’imyaka 28 wafatiwe mu mudugudu wa Murambo, mu Kagari ka Bukwashuri mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera na Bahati Didier wafitiwe mu Mudugudu wa Kabasengerezi, mu Kagari ka Kabasengerezi mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Superintendent of Police Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko urumogi na Kanyanga byafashwe byari byinjijwe mu Rwanda binyujijwe mu nzira zitemwe bivuye muri Uganda.
Ati: “Twahawe amakuru n’umuturage wari uvuye muri Uganda avuga ko hari abantu babiri bagiye kwinjiza ibiyobyabwenge. Twabategerereje aho yari yatubwiye ko baza kunyura hafi y’umupaka wa Buhita dufata uwitwa Manirafasha wari ufite ibilo 14 by’urumogi, mu gihe mugenzi we bari bari kumwe wari ufite litiro 22 za kanyanga yahise azita ariruka.”
Uyu wataye litiro za kanyanga ubwo twandikaga iyi nkuru yari agishakishwa.
SP Alex Ndayisenga avuga ko amakuru bamenye aturutse ku wafashwe ari uko bari basanzwe bafite umucuruzi babishyira mu murenge wa Ruhunde na wo wo mu Karere ka Burera.
Iyo babigezaga yo yabasubizaga amafaranga babiguze akanabahemba andi mafaranga yo kubimugezaho.
Ku rundi ruhande uwo ku Muhima witwa Bahati yafatanywe igikapu kirimo urumogi rufunze mu masashe atatu rungana n’udupfunyika 197.
Yabwiye Polisi ko yari arushyiriye umuntu yanze kugaragaza uwo ariwe n’aho yari arukuye nk’uko bitangazwa na Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali.
Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe byashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwatorotse n’uwo babishyiraga.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge gihambaye.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.
Ingaruka urumogi rugira ku warunyoye ziyongera uko iminsi ishira…
Kubera ko akenshi runyobwa binyuze mu kurwinjiza mu bihaha baruhumeka, umwotsi w’urumogi uruhukira mu maraso binyuze mu bihaha nayo akarujyana mu mutima no mu bwonko.
Icyakora ingaruka z’uyu mwotsi ku bwonko bw’uwarunyoye zitandukana bitewe n’ubushobozi bw’ubwo bwonko.
Ubwonko bw’abantu ntibukomera kimwe.
Ikinyabutabire kiba mu rumogi gitera ubwonko n’izindi nyama z’umubiri gukora mu buryo budasanzwe abahanga bakita Tetrahydrocannabinol (THC).
Gituma ubwonko bw’uwarunyoye bumubwira ko afite imbaraga zidasanzwe, icyo bita ‘kujya High.’
Iyo kimaze kugera mo, uwarunyoye atangira yumva ko ari igihangange, ko ashobora kubyina akarusha abandi, agatwara imodoka yihuta kandi neza kurusha abandi, agasubiza ibibazo by’ikizamini neza kurusha abandi…
Aba abikoreshwa n’imikorere idasanzwe y’umusemburo wo mu bwonko bita Dopamine uba wazamutse.
Icyakora ibi ntibitinda kuko nyuma y’igihe runaka, wa musemburo wamushyiraga mu bicu ugabanya imbaraga hakaza undi witwa Norepinephrine noneho bigakomera.
Kuva cyangwa kujya mu mimerere runaka kandi bikozwe mu gihe gishobora kuba kigufi cyangwa kirekire bitewe n’umuntu nibyo bituma abantu bakoresha ibiyobyabwenge batangira bumva bidakwiye ariko bamara kubimenyera bakabikunda cyane.
Gukoresha urumogi abahanga bavuga ko n’ubwo hari aho bigira akamaro kubera ko ubwonko buba bwazamuye imbaraga zo gukora ibintu runaka ariko bwari busanzwe buzi gukora, ikibazo ari uko birangira uwabikoresheje agarutse mu mimerere n’imitekerereze yahozemo mbere y’uko arunywa.
Iyi mimerere niyo ituma uwarunyoye yumva ahangayitse akumva aguwe nabi ndetse bigatuma ashaka kongera kunywa urundi kugira ngo asubire muri yo.
Bimwe mu biranga uwarunyoye ku mubiri we…
Kubera ubukana bw’ibigize urumogi, uwarunyoye ushobora kumureba ukamwibwira.
Akenshi uzamusangana iminwa yumye, n’umwitegereza uzabona ko aba ari kuyibobeza n’ururimi.
Ikindi ni uko amaso ye atukura.
Gutukura biterwa n’uko umutima we uba utera cyane ugira ngo wohereze amaraso afashe ubwonko n’izindi nyama gukora ariko ayo maraso agahura n’ikibazo cy’uko udutsi tuyashyira mu maso n’ahandi tuba twumagajwe na cya kinyabutabire, Tetrahydrocannabinol (THC).
Kumagara kwatwo bivuze ko n’igice kirimo amatembabuzi ijisho ryo hagati riba riteretsemo kugira ngo guhindukira biryorohere, nacyo kitaba gifite amatembabuzi ahagije bityo guhindukira kw’ijisho bikagora imitsi ibishinzwe.
Ibi byose bituma ritukura.
Uko cya kinyabutabire kigenda gishira mu maraso, ni ko n’ijisho risubirana ubuzima rigasa uko ryasaga mbere.
Umuntu wanyweye urumogi kandi imikorere y’amatwi ye irahinduka.
Niyo mpamvu uzasanga yakunze umuziki kurusha uko byari bisanzwe.
Imitsi yakira amajwi iba yakwedutse k’uburyo iba ikeneye umuziki mwinshi kugira ngo yumve inyuzwe.
Ubwoko bw’umuziki abanywa urumogi bakunda kurusha ubundi ni Reggae.
Biterwa n’uko injyana ya Reggae ikozwe k’uburyo amanota ( notes) ndetse n’injyana ubwayo(rhythm) bituma ubwonko butavunika cyane iyo uwanyoye urumogi abyina reggae.
Icyakora hano ikibazo gikunze kubaho ni uko umuntu wanyoye urumogi, ashobora guca ahandi hantu bari gucuranga reggae ntahave kuko yayikunze bigatuma acyererwa cyangwa se yanakomeza urugendo mu matwi ye agakomeza kumva reggae ukanamubona ayibyina kandi ntayo ihari mu by’ukuri!
Iyo umuntu anyoye urumogi ibinyabutabire biri mu mwotsi w’urumugi yanyoye, bitangira gukora hashize byibura iminota 30, ariko bikaba byamara amasaha menshi bikimukoresha.
Ikindi ni uko urumogi rumara umwanya munini mu mutwe w’uwarunyoye bitewe n’igihe amaze arunywa cyangwa bitewe n’uko iyo arunyoye arenzaho ibindi birimo n’itabi.
Rushobora kumara amasaha ari hagati y’atatu n’ane mu mutwe w’urarunyoye ariko akaba yanarenga iyo ari umuntu utararumenyera cyangwa uruvanga n’ibindi bintu nabyo bishyushya ubwonko.
Ntabwo rukoreshwa barutumura butabi gusa, ahubwo hari n’abarurya mu biryo bisanzwe.
Iyo rukoreshejwe muri ubu buryo, rutinda gutangira kwerekana ingaruka kuko ruba rushobora kumara hagati y’amasaha ane n’atandatu rutarakora.
Ni uburyo butagira ingaruka mu rwungano rwo guhumeka kuko ruba rucishijwe mu bihaha n’ahandi hafatanya nabyo ariko nanone ntibubura uko bwangiza abatukoresha muri uburyo.
Muri macye, ngibyo ibibi by’iki kiyobyabwenge kiri mu bitemewe mu Rwanda ariko cyanze kuhacika kitwa URUMOGI.