Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 August 2025 5:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nk’ubu kuri uyu wa Gatandatu hari itsinda ry’abasore bitwa Abarembetsi bafatanywe Litiro za kanyanga Polisi ivuga ko zirenga amagana n’ibilo bitanu by’urumogi.

Mu kugenekereza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru witwa IP Ignace Ngirabakunzi yavuze ko izo litiro ari 1000, amakuru Taarifa Rwanda itabashije kugenzura neza.

Abo bantu bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, bafatwa ari icyenda bikoreye ibintu birimo izo kanyanga n’ibilo bitanu by’urumogi.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Muhambo, Akagari Ka Murwa, Umurenge wa Kivuye mu Karere ka Burera.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku Banyarwanda no ku mutekano wabo, bityo ko itazihanganira uwo ariwe wese ugira aho ahurira nabyo.

 

Umuvugizi wayo mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi ati: “Mu by’ukuri abishora muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge baba bashaka kutwangiriza abaturage bityo tuzakomeza kurwanya ibikorwa nk’ibi ndetse n’ababigiramo uruhare bashyikirizwe ubutabera babibazwe”.

Ngirabakunzi avuga ko kugira ngo abo bantu bafatwe, byaturutse ku makuru abaturage babatanzeho.

Amakuru atangwa n’inzego zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yemeza ko ibyo biyobyabwenge ahanini biva muri Uganda.

Abarembetsi nibo bakunze kuvugwa muri ubwo bucuruzi.

Mu myaka nk’itanu ishize ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwavugwaga cyane cyane mu Karere ka Nyagatare.

Ubufatanye bwaje gutuma inzira byacagamo byinjira muri kariya Karere zimenyekana, zirafungwa n’ubwo hatabura ibyuho.

Mu myaka mike ishize, Akarere ka Burera niko kavugwamo cyane ubwo bucuruzi butemewe, kakiyongeraho n’Akarere ka Gicumbi, twombi dukora kuri Uganda.

Polisi itangaza ko abantu icyenda yaafatiye i Burera bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Bungwe, bakazashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.

TAGGED:AbarembetsiBurerafeaturedkanyangaNgirabakunziUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Undi Mugore Yafatanywe Urumogi
Next Article Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?