Burera:Hari Imbogo Bitaramenyekana Irengero Ryazo Muzateye Abaturage

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 , Gicurasi, 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko abaturage icyenda bakomerekejwe n’imbogo zirindwi zatorotse Pariki y’Ibirunga.

Byabereye mu Murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama yo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Hari ebyiri zishwe izindi eshatu zisubizwa muri Pariki ariko hari izindi bwarinze bwira zitaraboneka ngo bamenye aho ziri.

Mu bo zakomerekeje hari mo uwo zakubise ihembe ku kaguru zimuvuna igufa ryo mu kibero, undi zimutera ihembe mu gatuza avira imbere zimukandagira no ku rutugu.

Abandi imbogo zabirutseho bagira igihunga bitura hasi barakomereka.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri biriya byabereyemo nibo babihamirije itangazamakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide ati :“Imbogo ebyiri zateye abaturage mu Murenge wacu wa Rugarama, zikomeretsa bikomeye  babiri muri bo.”

Yavuze ko yabasuye aho barwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Ati: “Twabanje kubageza mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama, babonye ko bisaba ubundi buvuzi bwisumbuye nibwo babohereje mu bitaro bya Ruhengeri, bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga”.

Uyobora Gahunga witwa Mugiraneza Ignace nawe avuga ko imbogo zakomerekeje abaturage barindwi harimo n’abakomeretse cyane, bakaba bamaze kugezwa kwa muganga.

Yagize ati: “Imbogo zamanutse zitera abaturage, umwe yamaze kugezwa mu bitaro bya Ruhengeri, batanu bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Gahunga, undi yajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama.”

Mugiraneza avuga ko babiri bakomeretse cyane, hari n’undi wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri asangayo mugenzi we wo muri uwo murenge na we wakomeretse cyane.

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB) batabaye, bakaba bakomeje gufasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gushakisha izo mbogo zabuze ari nako bageza abakomeretse kwa muganga.

Amakuru avuga ko imwe mu mbogo zateye abaturage yishwe, ebyiri ntiharamenyekana aho ziri, izindi zasubiye muri Pariki y’Ibirunga.

Abaturage basabwe kwigengesera no kwirinda kuzegera kuko imbogo ari inyamaswa y’inkazi.

Si ubwa mbere imbogo zitoroka Pariki y’Ibirunga zigakomeretsa abaturage kuko mu mezi menshi ashize hari iyishe umugore wo mu Karere ka Musanze hafi y’Umujyi w’aka Karere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version