Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Buri Karere Kagiye Kugira Ishuri Rya TVET Ryihagazeho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Buri Karere Kagiye Kugira Ishuri Rya TVET Ryihagazeho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 August 2025 1:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
U Rwanda rurashaka kubaka ubukungu bushingiye k'ubumenyi n'ikoranabuhanga.
SHARE

Eng.Paul Mukunzi uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB, avuga ko mu myaka iri imbere buri Karere kazubakwamo ikigo cyigisha ubwo bumenyi kiri ku rwego ruhambaye.

Kubaka buri shuri bizatwara hagati ya Miliyoni $ 6 na Miliyoni $ 12 bitewe n’ikoranabuhanga rizashyirwa mu bikoresho rizahabwa.

Intego y’ibyo byose ni ukugira ngo u Rwanda rwubake ubukungu bushingiye k’ubushakashatsi mu nganda, ubumenyi ngiro bw’abanyeshuri barwo no kongera ibyo rukorera imbere.

Uyu kandi ni umwe mu mivuno ikomeye yatumye ibihugu bikira, urugero u Rwanda rufatiraho rukaba urwa Koreya y’Epfo, igihugu mu myaka 80 ishize cyari gikennye cyane, ubu kikaba igihugu cya 13 gikize kurusha ibindi ku isi.

Umusaruro mbumbe wayo wo mu mwaka wa 2024 wari Tiriyari $ 1.79, ni ukuvuga Miliyari $ 1,000 na Miliyoni 790.

Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntambwe, Guverinoma y’u Rwanda yatangije amasomo y’ubumenyi ngiro mu bintu bitandukanye bugenewe urubyiruko.

Mu mushinga uvugwa aha, irateganya ku ikubitiro kubanza kubaka amashuri make mu Turere umunani twa Nyagatare na Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, Karongi na Rubavu mu Burengerazuba, Gicumbi na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Huye na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Buri shuri rizigisha abanyeshuri 600 kandi ryujuje ibipimo mpuzamahanga mu bijyanye n’imyubakire no mu bikoresho bifite n’ikoranabuhanga rigezweho.

Eng. Umukunzi yabwiye itangazamakuru ati: “Dufite intego yo kwigisha ikoranabuhanga rigezweho rya mudasobwa, irikoreshwa mu buhinzi, ingufu z’amashanyarazi n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda…byose bikazaba bijyanye na tekinoloji igezweho uyu munsi”.

Eng.Paul Mukunzi uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB.

Mu nteganyanyigisho, hazibandwa ku masomo asubiza ibibazo biri mu Rwanda kandi abarimu bazayigishamo bazaba barigiye cyangwa barahuguriwe muri Koreya y’Epfo.

Ayo mashuri azaza yiyongera ku yandi arindwi yatangiye kubakwa, intego ikaba ko yose azatangira gukora bitarenze imyaka ibiri iri imbere.

Icyiciro cy’umushinga uvugwa aha kizarangira gitwaye Miliyari Frw 188, ukazaterwa inkunga na Banki yo muri Koreya y’Epfo yitwa Korea Eximbank.

‘The Export-Import Bank of Korea’ ni Banki ya Koreya y’Epfo ishinzwe gutera inkunga imishinga iki gihugu cyashoyemo mu mahanga, ikagira icyicaro gikuri i Seoul mu Murwa mukuru.

Yashinzwe mu mwaka wa 1976 ikaba imwe muri banki zikomeye iki gihugu gifite.

Hashingiwe ku mirongo migari igize gahunda yo kwihutisha iterambere u Rwanda rwihaye mu cyiciro cyayo cya kabiri, NST2, ikigo Rwanda TVET Board giteganya kubaka amashuri  y’icyitegererezo yose hamwe 30, ni ukuvuga rimwe muri buri Karere akazarangira atwaye arenga Miliyoni $ 400.

TAGGED:AkarereAmashurifeaturedIkigoUmukunzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Drones Zimaze Gufatisha Abajura Benshi
Next Article DRC: Umunyamakuru Yiciwe i Bukavu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Burundi: Umugore Yagizwe Minisitiri W’Ingabo

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?