Eng.Paul Mukunzi uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB, avuga ko mu myaka iri imbere buri Karere kazubakwamo ikigo cyigisha ubwo bumenyi kiri ku rwego ruhambaye.
Kubaka buri shuri bizatwara hagati ya Miliyoni $ 6 na Miliyoni $ 12 bitewe n’ikoranabuhanga rizashyirwa mu bikoresho rizahabwa.
Intego y’ibyo byose ni ukugira ngo u Rwanda rwubake ubukungu bushingiye k’ubushakashatsi mu nganda, ubumenyi ngiro bw’abanyeshuri barwo no kongera ibyo rukorera imbere.
Uyu kandi ni umwe mu mivuno ikomeye yatumye ibihugu bikira, urugero u Rwanda rufatiraho rukaba urwa Koreya y’Epfo, igihugu mu myaka 80 ishize cyari gikennye cyane, ubu kikaba igihugu cya 13 gikize kurusha ibindi ku isi.
Umusaruro mbumbe wayo wo mu mwaka wa 2024 wari Tiriyari $ 1.79, ni ukuvuga Miliyari $ 1,000 na Miliyoni 790.
Mu rwego rwo kugera kuri iyo ntambwe, Guverinoma y’u Rwanda yatangije amasomo y’ubumenyi ngiro mu bintu bitandukanye bugenewe urubyiruko.
Mu mushinga uvugwa aha, irateganya ku ikubitiro kubanza kubaka amashuri make mu Turere umunani twa Nyagatare na Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, Karongi na Rubavu mu Burengerazuba, Gicumbi na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Huye na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Buri shuri rizigisha abanyeshuri 600 kandi ryujuje ibipimo mpuzamahanga mu bijyanye n’imyubakire no mu bikoresho bifite n’ikoranabuhanga rigezweho.
Eng. Umukunzi yabwiye itangazamakuru ati: “Dufite intego yo kwigisha ikoranabuhanga rigezweho rya mudasobwa, irikoreshwa mu buhinzi, ingufu z’amashanyarazi n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda…byose bikazaba bijyanye na tekinoloji igezweho uyu munsi”.

Mu nteganyanyigisho, hazibandwa ku masomo asubiza ibibazo biri mu Rwanda kandi abarimu bazayigishamo bazaba barigiye cyangwa barahuguriwe muri Koreya y’Epfo.
Ayo mashuri azaza yiyongera ku yandi arindwi yatangiye kubakwa, intego ikaba ko yose azatangira gukora bitarenze imyaka ibiri iri imbere.
Icyiciro cy’umushinga uvugwa aha kizarangira gitwaye Miliyari Frw 188, ukazaterwa inkunga na Banki yo muri Koreya y’Epfo yitwa Korea Eximbank.
‘The Export-Import Bank of Korea’ ni Banki ya Koreya y’Epfo ishinzwe gutera inkunga imishinga iki gihugu cyashoyemo mu mahanga, ikagira icyicaro gikuri i Seoul mu Murwa mukuru.
Yashinzwe mu mwaka wa 1976 ikaba imwe muri banki zikomeye iki gihugu gifite.
Hashingiwe ku mirongo migari igize gahunda yo kwihutisha iterambere u Rwanda rwihaye mu cyiciro cyayo cya kabiri, NST2, ikigo Rwanda TVET Board giteganya kubaka amashuri y’icyitegererezo yose hamwe 30, ni ukuvuga rimwe muri buri Karere akazarangira atwaye arenga Miliyoni $ 400.