Burkina Faso: Hafi Y’Ibiro By’Umukuru W’Igihugu ‘Nanone’ Humvikanye Amasasu

Mu Murwa mukuru wa Burkina Faso witwa Ouagadougou havugiye amasasu hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Ingoro y’Umukuru wa Burkina Faso iherereye ahitwa Kossyam. Ntiharamenyekana ikihishe inyuma y’ayo masasu ariko biravugwa ko yaba yarashwe n’abantu batishimiye uko iki gihugu kiyobowe n’abasirikare muri iki gihe.

Ikindi RFI ivuga ni uko ariya masasu kandi yavugiye hafi y’ikigo cya gisirikare kitwa Baba Say.

Abasirikare baryamiye amajanha bahise bashinga ibirindiro hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’Iby’Umukuru w’igihugu.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022 nibwo abasirikare bikoze bafunga Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.

- Advertisement -

Mbere yo kumufata nabwo  habanje kumvikana amasasu.

Guhirika Kaboré k’ubutegetsi byakozwe mu gihe icyo gihe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu cya Burkina Faso bo bari mu byishimo by’uko ikipe yabo Les Etalons yari yatsinze iya Gabon mu Irushanwa ry’Ibihugu by’Afurika byaharaniraga gutwara igikombe cy’Afurika riri kubera muri Cameron.

Icyo gihe abasirikare bahiritse Perezida Kaboré bavugaga ko barambiwe ko igihugu cyabo kiyoborwa n’icyo bise ‘agatsiko gakorera mu kwaha kwa Perezida’.

Ikindi kivugwaga ko cyatumye abasirikare bafunga Umukuru w’igihugu ni uko ngo Guverinoma yari ayoboye yananiwe guhuriza hamwe amafaranga ahagije kugira ngo akoreshwe mu guhashya abarwanyi bamaze igihe bahungabanya umutekano wa Burkina Faso.

Mbere y’aho ni ukuvuga  Taliki 10, Mutarama, 2022 hari umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-colonel mu ngabo za Burkina Faso wari watawe muri yombi akurikiranyweho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version