Karongi: Avugwaho Gutera Igisongo Mu Gitsina Cy’Umugore ‘Wanze’ Ko Baryamana

Mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umugabo w’iyaka 58 wateye igisongo umugore mu gitsina amuziza ko yanze ko ‘baryamana.’

Amakuru avuga ko byabaye Taliki 27, Nzeri, 2022, ni ukuvuga ku wa Kabiri ariko biza kuba kimomo mu minsi yakurikiyeho.

Ikivugwa kandi ni uko umugabo uvugwaho gukora biriya yari amaze iminsi mike afunguwe kubera uruhare yari yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akarekurwa arangije igihano.

Ngo yasanze umugore ahantu yari amusaba ko amuha ‘ku myaka’, undi amusubiza ko atumvise iyo myaka iyo ari yo, undi amubwira adaciye ku ruhande ko ashaka ko baryamana.

- Advertisement -

Uwo mugore yaramuhakaniye undi arataha, ariko agenda akubira agatoki ku kandi.

Yageze iwe ashaka igisongo nibwo yazaga agitera uwo mugore mu gitsina.

Abaturanye n’uyu mugabo mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Gacaca, bavuze ko no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yasambanyaga abagore ku ngufu akanabatera ibisongo mu gitsina.

Hari amakuru avuga  ko no muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uriya mugabo  yasambanyaga abagore akabatera n’ibisongo mu gitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bubazi, Mudaheranwa Emmanuel avuga ko uwo mugabo asanzwe afite imyitwarire mibi.

Ikindi ni uko uriya mugabo ataramara imyaka ibiri afunguwe.

Umugore watewe kiriya gisongo ubwo twandikaga iyi nkuru yari arwariye mu bitaro bya Kibuye n’aho uwo mugabo afungiye kuri RIB Station ya Rubengera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version