Burundi: Abantu 14 Bishwe N’Igitero

Amakuru ataremezwa n’urwego rwa Leta ariko acaracara kuri X aravuga ko hari igitero cyagabwe ahitwa Gihanga mu Burundi gihitana abantu 14 barimo abasirikare batandatu b’Uburundi.

Aha ni muri Ntara ya Bubanza.

Ayo makuru kandi aherekejwe n’ifoto bivugwa ko ari y’icyicaro cy’Ishyaka iri ku butegetsi, CNDD-FDD, cyasenywe n’igisasu cya roquette.

Igice kimwe cy’iyo nyubako cyasenywe.

- Advertisement -

Muri icyo gitero kandi hatwitswe imodoka ebyiri.

Nta mutwe urigamba iki gitero ariko mu minsi yashize hari ikindi gikomeye cyagabwe n’abarwanyi ba RED Tabara cyaguyemo abantu bagera kuri 20 kandi uyu mutwe warakigambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version