Abatalibani Babwiye Trump Kuzibukira Ibyo Gusubizwa Ikibuga Cy’Indege

Umuvugizi wa Guverinoma ya Afghanistan witwa Zabihullah Mujahid

Umuvugizi wa Guverinoma ya Afghanistan witwa Zabihullah Mujahid yavuze ko ibyo Donald Trump yanditse kuri Truth Social by’uko Afghanistan igomba gusubiza Amerika ikibuga cy’indege cya Bargam ari inzozi zatakabya na rimwe.

Kuri uru rubuga, Trump yari yanditseho ko niba Abatalibani badasubije Abanyamerika kiriya kibuga, bazahura n’akaga.

Iki kibuga kuva kera na kare cyari icy’Abatalibani ariko ari gito.

Aho Abanyamerika bafatiye iki gihugu bakakirukanamo Abatalibani, baracyaguye, bagihindura ahantu indege zabo z’intambara zahagurukiraga zijya kubahiga mu misozi aho bari barakambitse.

Mu mwaka wa 2021, ubwo Abatalibani bigaruriraga Afghanistan bahirukanye Abanyamerika, barongeye bakigira icyabo.

Nta muyobozi wa Amerika wari waravuze ko ashaka ko igisubirana uretse Donald Trump nawe ubivuze kuri manda ye ya kabiri mu mwaka wayo wa mbere kuko yayitangiye muri Mata, 2025.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Abatalibani Zabihullah Mujahid yavuze ko ibyo Amerika ivuga bidashyize mu gaciro, aboneraho no kuyisaba kutajya ihubuka ngo ivuge ibiyonogeye ariko bidashoboka.

Kuri X/Twitter yanditse ati: Afghanistan ni igihugu gifite ubukungu buboneye kandi gishaka gukorana na buri wese wakigirira akamaro ariko byose bigakorwa mu bwubahane.”

Avuga ko mu buryo bushoboka bwose, igihugu cye cyabwiye Amerika ko kihagazeho, ko kigenga kandi gifite ubusugire bwuzuye.

Yibukije ko mu masezerano yahuje igihugu cye na Amerika  yasinyiwe muri Qatar, handitsemo ko itazigera yivanga muri politiki ya Afghanistan, bityo akayisaba guhora ibizirikana.

Associated Press yanditse ko uriya muvugizi atigeze ayisubiza ku bibazo by’ibyo baganira n’ubutegetsi bwa Trump kuri iyi ngingo n’impamvu atekereza ko zaba zitera Trump gushaka gusubirana kiriya kibuga.

Intambara Amerika yarwanye n’Abatalibani niyo yabaye ndende mu mateka yayo kuko yamaze imyaka 24.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version