Umunyarwanda Gatwa Yatowe Nk’Umugabo W’Umwaka Mu Bwongereza

Mizero Ncuti Gatwa yahawe igihembo mu byatanzwe bya ‘GQ Men of the Year 2023’ byatangiwe mu Bwongereza bihabwa ibyamamare mu nzego zitandukanye z’imyidagaduro.

Taliki 15, Ugushyingo, 2023 nibwo yagiherewe mu Bwongereza ahitwa London’s Royal Opera House.

Ncuti Gatwa yahembanywe n’abandi bakinnyi ba filime bakomeye barimo Jeremy Allen White, Andrew Scott, itsinda ry’abanyamuziki rya Boygenius, Kim Kardashian n’abandi.

Abantu batandukanye bagize urujijo rw’ukuntu Kim Kardashian yatowe ‘nk’umwe mu bagabo’ b’umwaka n’iki kinyamakuru cya GQ kandi ari umugore.

- Advertisement -

Ababikoze bavuga ko byakozwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byagereranywa n’ibya ‘kigabo’.

Ntabwo ari ubwa mbere umugore ahawe iki gihembo kuko mu mwaka wa 2005 undi mukinnyi wa filimi w’umugore witwa Jennifer Aniston yabaye uwa mbere watowe nk’umwe mu bagabo b’umwaka.

Hari n’abandi nka Mila Kunis watowe mu mwaka wa 2011, Rihanna mu mwaka wa 2012, Shailene Woodley yatowe mu mwaka wa 2014, Gal Gadot yabigezeho mu mwaka wa 2017, Serena Williams mu mwaka wa  2018, Jennifer Lopez mu mwaka wa  2019 na Megan Thee Stallion mu mwaka wa  2020.

Ncuti Gatwa yatowe nk’umugabo w’umwaka muri ‘GQ’s Men of the Year 2023 Awards’, kandi aheruka gushyirwa ku gifuniko cy’iki kinyamakuru mu nkuru yasohoye muri Ugushyingo, 2023.

Gatwa yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992.

Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu yitwa ‘Bob Servant’, mu 2015 akina mu yitwa ‘Stonemouth’, mu 2019 muri ‘Sex Education’ yamwubakiye izina bikomeye na ‘Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans’.

Yagaragaye mu zindi zirimo ‘Doctor Who’ ya BBC izajya hanze mu minsi iri imbere, ‘Tomb Raider’ na ‘Barbie’ y’Abanyamerika yamwinjije neza mu ruganda rwa sinema i Hollywood n’izindi.

Gatwa ni Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu mwaka wa 1992.

Se yitwa Prof Tharcisse Gatwa akaba intiti mu by’iyobokamana no gusesengura inyandiko ntagatifu( Theology), we akaba akomoka mu Karere ka Karongi.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, umuryango wa Gatwa wimukuye Ecosse( Scotland) barahaba kugeza magingo aya.

Prof Tharcisse Gatwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version