Burundi Bwahawe Miliyoni $261 Zo Kuzahura Ubukungu

Umwe mu myanzuro iherutse kuva mu nama yahuje ubuyobozi bw’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, n’ubuyobozi bw’u Burundi ni uko iki gihugu kizahabwa miliyoni $ 261 azagifasha kuzahura ubukungu bwacyo.

Hari hashize imyaka umunani nta nkunga kiriya kigega giha u Burundi kubera ibibazo by’umutekano mucye bwari bufite.

Itsinda rya IMF ryari rihagarariwe n’uhagarariye iki kigega mu Burundi witwa Mame Astou Diouf.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byanzuye ko u Burundi buzahabwa ariya mafaranga akazatangwa mu gihe cy’amezi 40, mu byiciro bitandukanye hagamijwe ko ashyirwa mu mishinga migari y’iterambere.

- Advertisement -

Iyi nkunga yiswe Extended Credit Facility (ECF).

Arimo ingingo zivuga ko ariya mafaranga, azaba ari ayo kubaka ubukungu bw’u Burundi ariko nanone u Burundi bukazashobora kwishyura uwo mwenda ku rwunguko ruto.

Uretse ibibazo byatewe n’umutekano mucye watewe n’uko ibyakurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Burundi bitabaye byiza, ibindi bibazo byakurikiyeho byarabushegeshe.

Birimo ingaruka za COVID-19 n’ibindi bifite imizi mu mutekano mucye wamaze igihe muri kiriya gihugu.

Ibibazo by’ikirere kitagenze neza nabyo byatumye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ugabanuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version