Nyuma y’uko Emmanuel Macron avuze ko u Burayi bugomba kwirinda kwivanga mu bibazo bireba Amerika n’u Bushinwa, bamwe mu bantu bashyigikiye ko Taiwan yigenga bavuze ko Macron yahubutse, avuga amagambo atari akwiye.
Mu kiganiro Perezida w’u Bufaransa aherutse guha Politico Europe yavuze ko kuba u Burayi buhora bukorera mu kwaha kw’Amerika bituma butabona uburyo n’igihe bihagije byo gutekereza uko bwakwigira, ntibukomeze kurambiriza ku butegetsi bw’i Washington.
Icyo gihe Macron yagize ati: “ u Burayi buri mu kaga kanini ko guhora mu rungabangabo ntibumenye uko bwakora ngo bwicare bwige uko bwakwishyiriraho uburyo bwo kwigira, aho guhora burambirije kuri Amerika.”
Emmanuel Macron avuga ko u Burayi buhura n’ikibazo cyo gukoreshwa n’ikindi gihugu, kandi kikabukoresha mu nyungu zitari izabwo na gato.
Kuri we, ibibazo biri hagati ya Beijing na Washington bapfa Taiwan ntabwo bireba Abanyaburayi.
Hari abarakajwe n’iyo mvugo, bavuga ko Perezida w’u Bufaransa yahubutse avuga amagambo atabanje gushungura neza.
Bemeza ko yagombye kuba yarazirikanye ko muri iki gihe ibintu bidahagaze neza hagati ya Beijing na Taipei ndetse na Washington bityo akirinda kwenyegeza umuriro.
Kuri bo, Emmanuel Macron yirengagije akamaro Taiwan ifite mu bukungu bw’isi kandi yibagirwa ko isi imaze imyaka myinshi iharanira ko nta ntambara yabera mu gice Taiwan iherereyemo.
Abantu bagaragaje kurakazwa n’amagambo akubiye mu kiganiro Macron aherutse guha Politico ni abagize itsinda ryiswe Inter-Parliamentary Alliance on China (IPAC).
Aba ni Abadepite 15 mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Aba badepite bava mu bihugu 29.
Umwe muri bo ni uwo mu ishyaka rya Perezida Macron.
Bavuga ko Emmanuel Macron adakwiye kumva ko avugira Abanyaburayi.
Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’aho ntibamucira akari urutega.
Mu gihe mu Burayi bamwitwayemo umwikomo, mu Bushinwa ho babona ko Emmanuel Macron ashobora kuba umuntu mwiza wo kubwira abandi Banyaburayi ko ibyo Amerika ipfa n’u Bushinwa bitabareba.
Macron Yasabye Uburayi Kudakomeza Gutegera Amaboko Abanyamerika