Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika witwa Stéphanie Nyombayire yanenze The New York Times yahaye urubuga umunyamakuru Anjan Sundaram ngo ayinyuzemo igitekerezo gitoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata, 2023 nibwo igitekerezo cya Sundaram yahaye umutwe ugira uti: ‘ ‘He’s a Brutal Dictator, and One of the West’s Best Friend’ (Umunyagitugu w’umwicanyi akaba inshuti y’Abanyaburayi’) cyatambukijwe kuri The New York Times.
Anjan Sundaram yigeze kwandika igitabo yise “Bad News: Last Journalists in a Dictatorship” avugamo ko mu Rwanda Guverinoma nta mwanya iha itangazamakuru ngo ryinyagambure.
Hari abo yavugagamo ko bamuhaye amakuru yagishyizemo ariko baje kubihakana.
Sundaram yagaragaye kenshi mu biganiro byabaga byateguwe n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda barimo n’abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Birumvikana ko iyo yitabiraga izo nama atatahaga amara masa!
Mu gitekerezo yanyujije muri The New York Times kuri uyu wa Kabiri taliki 11, Mata, 2023 Anjan yavuze ko mu gihe Perezida Kagame amaze ku butegetsi, nta bwinyagamburiro itangazamakuru rifite kandi ngo abatavuga rumwe na Leta baribasirwa.
Ku rundi ruhande, uyu mugabo ukomoka mu Buhinde avuga ko bitumvikana ukuntu u Rwanda rugira inshuti zikomeye ku isi kandi rufite ubuyobozi nk’ubwo yavugiye muri The New York Times.
Anjan avuga ko Perezida Kagame ari inshuti ikomeye y’Abanyaburayi ku buryo anahabwa umwanya wo kuvugira imbwirwaruhame mu nama zikomeye.
Kuri we, ngo ntibyumvikana ukuntu u Rwanda rutera imbere, rugahabwa kwakira inama mpuzamahanga n’inganda nk’urukora imodoka rwa Volkswagen.
Mu bika by’inyandiko yatambukije kuri kiriya kinyamakuru, Anjan avuga ko Perezida Kagame ‘yiyitirira’ guhagarika Jenoside kandi ashinjwa kuba nyirabayazana wayo.
Ahera kuri ibyo asaba u Bwongereza kutazohereza abimukira mu Rwanda kuko byaba ari nko kuruhemba kandi ruyobowe mu gitugu.
U Rwanda runenga abamuhaye urubuga…
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda witwa Stéphanie Nyombayire abinyujije kuri Twitter, yanenze The New York Times yahaye uruvugiro Anjan.
Avuga ko ariya magambo atoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanditse ati: “Mu gihe abarokotse bari kuvuga inkuru zibabaje z’ubuhamya bw’ibyo baciyemo, mu gihe igihugu kiri mu cyunamo cyibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, New York Times yo yabibonyemo umwanya wo gutangaza inkuru ishinja abarokotse Jenoside kuba aribo bayiteye ndetse no kuba ntacyo bakoze ngo bayihagarike”.
Nyombayire avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku buyobozi bubi n’abari babushyigikiye ariko ihagarikwa n’Inkotanyi.
Ati: “ …RPA/RPF niyo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta wundi…”
Nyombayire avuga ko u Rwanda rufite intego yo gutera imbere kandi ntawe rubanza kubisabira uburenganzira.
As survivors share their painful testimonies, as the country remembers the Genocide against the Tutsi, the @nytimes found it fit to publish a piece blaming the victims for causing it and “not doing enough” to stop it.
To be clear:
1.The only causes of the Genocide against the…— Stephanie Nyombayire (@PressSecRwanda) April 11, 2023
The New York Times ni kimwe mu binyamakuru byo muri Amerika gikunze guha umwanya abahakana, abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se abashaka guharabika isura y’u Rwanda.
Mu kwezi gushize( Werurwe, 2023) Guverinoma y’u Rwanda yihanije The New York Times nyuma y’inkuru yatangaje Paul Rusesabagina amaze kurekurwa ku mbabazi yasabye Perezida Kagame.
Icyo gihe cyanditse ko yakorewe iyicarubozo, ibintu nyir’ubwite atigeze agaragaza.