Burundi: Hizihijwe Umunsi Wagenewe Imbonerakure

Ubutegetsi bw’i Gitega mu Burundi bwaraye bwizihije umunsi wagenewe kuzirikana akamaro k’abasore n’inkumi bagize ikitwa Imbonerakure.

Ni umuryango bamwe bavuga ko washinzwe na Leta kugira ngo ibone uko ihangana n’abatayumvira.

Abandi bavuga ko ari abasore n’inkumi baharanira ko Leta igera kuri politiki zagenewe iterambere ry’igihugu.

Umwe mu bantu baharanira uburenganzira bwa muntu ukomeye mu Burundi kurusha abandi witwa Pierre Claver Mbonimpa avuga ko mu Burundi hose hari imbonerakure 50,000.

Aba basore bigeze kuba intwaro ikomeye y’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza

Mu mwaka wa 2015 zakoreshejwe cyane n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza washakaga manda ya gatatu, arayibona ariko isiga iciyemo igihugu kabiri, bamwe barahagwa, abandi barahunga.

Izo ku butegetsi bwa Evariste Ndayishimiye zo zisa n’aho ari ‘Imbonerakure zivuguruye’ kubera ko ubu ziri gukoreshwa mu iterambere.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version