Baturutse Mu Turere 13 Bajye Gusengera i Musanze Mu Rugo Rw’Umuturage

 

I Musanze habereye amasengesho yahuje abaturage baturutse hirya no hino mu Rwanda, akorerwa mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe n’amategeko.

Inkuru  ya Kigali Today ivuga ko umugabo wakiriye abo banyamasengesho, yari yabubakiye igisharagati mu ihema yashinze mu gipangu cye.

Nyuma amakuru yaje kugera kuri Polisi ko hari abaturage bari gusengera hariya hantu kandi hatari hasanzwe hasengerwa kuko ari mu rugo rw’umuturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police  Jean Bosco Mwiseneza nawe yamereye itangazamakuru ko bariya bantu bafashwe kandi ko byatewe n’uko basengaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati “Basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntabwo bigeze babimenyesha ubuyobozi, kandi igihe cyose ugiye gukora ikoraniro ugomba kubimenyesha ubuyobozi, urabisaba ukemererwa ukabona kubikora. Twabimenye duhawe amakuru n’abaturage, ubu bari ku biro by’Akagari ka Rwambogo aho barimo kuganira n’ubuyobozi, barimo kwigishwa.”

Polisi ivuga ko abo bantu bitwa  Abera b’Imana bakaba bageraga ku bantu 103.

Abo mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru ni bo muri Musanze, Gakenke na Rulindo.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko gusenga byemewe ariko ko iyo bidakorewe ahabigenewe, bisaba ko aho bigeye gukorerwa hagomba kubisibirwa mu nzego zibifitiye uruhushya.

SP Mwiseneza avuga ko ibyo basabwe mu buryo bwemewe n’amategeko, ababisabye babikora nta ntugunda kandi bagacungirwa umutekano.

Bibaye hashize igihe gito Perezida Kagame yihanije abantu bifata bakajya gusenga ubukene, bisa n’aho yavugaga imisengere ikoranwa ubujiji abantu ntibakore ngo batere imbere ahubwo bakibwira ko Imana ari yo izabakiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version