Burusheti, Akabenzi,…Uko Inyama Abanyarwanda Barya Hanze Y’Ingo Zabo Zibanduza

Mu nama yahuje abantu bafite aho bahuriye n’ubuhinzi n’imirire y’Abanyarwanda  harimo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, hatangajwe ko inyama Abanyarwanda barya hanze y’ingo zabo zibanduza indwara. Izibanduza kurusha izindi ni inyama z’ingurube zitwa akabenzi hagakurikiraho burusheti.

Ishusho rusange y’uko inyama abantu barya mu tubari ziba zanduye ikubiye mu rutonde rwatangajwe n’abahanga mu by’imirire barimo uwitwa Niyonzima.

Rugaragaza ko inyama Abanyarwanda barya hanze y’ingo zabo ziba zirimo umwanda mwinshi.

Izashyizwe ku mwanya wa mbere mu kugira udukoko bita bacteria ni inyama z’ingurube cyane cyane izikaranze mu mavuta yazo.

- Kwmamaza -

Hakurikiraho inyama z’urukwavu rwokeje, hagakurikiraho inyama y’inkoko yokeje n’aho inyama z’inka zitogosheje( abantu bazi ku izina rya boyilo) zikaba ari zo zifite bacteria nke.

Abahanga kandi batangaje ko mu nyama Abanyarwanda barya hanze y’ingo zabo, izifite inzoka zo mu bwoko bwa salmonella nyinshi kurusha izindi ari iz’ingurube zikaranze mu mavuta yazo( iyo bita akabenzi).

Nyuma hakurikiraho inyama y’ihene yokeje( burusheti), hagakurikiraho inkoko yokeje, urukwavu rwokeje, hanyuma inyama y’inka itogosheje ikaba ari yo izimo ziriya nzoka nke.

Umwe mu bahanga mu guteka ukorera mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo yabwiye Taarifa ko kugira ngo inyama zibe zirimo turiya dukoko n’umwanda akenshi biterwa n’uko abazotsa batazihisha neza.

Chef de Couisine Gabriel Hagumineza ukorera ahitwa Craft Caffee avuga ko burya kugira ngo inyama nka burushete ibe ihiye neza, bisaba ko yotswa iminota 30.

Ati: “ Abantu benshi barya burusheti idahiye, bagashukwa n’uko iba isize ibirungo, bityo umuntu ntabone ko ikirimo amaraso.”

Avuga ko usanga Abanyarwanda benshi bajya kurya burusheti badafite umwanya uhagije wo gutegereza ngo zishye neza cyangwa se abazotsa( ba mucoma) bakaba batazi igihe bisaba ngo inyama runaka ibe ihiye.

Ku byerekeye ingurube, Bwana Hagumineza avuga ko ubusanzwe kugira ngo ingurube ishye neza kandi itarimo ibikoko bisaba ko ibanza gutogoswa, nyuma ikaza kotswa ari uko ibinure byayo  byavuyemo.

Ibiribwa abantu barya bidasukuye bibagiraho ingaruka

Muri rusange atanga inama ko abantu bakuru( bafite cyangwa barengeje imyaka 35 y’amavuko) bagombye kwirinda kurya inyama zitukura cyane ariko baba baziriye bakarya n’imboga cyangwa imbuto nyinshi.

Yabahaye inama yo kwirinda kurya burusheti ukarenzaho inzoga( byeri) kuko bitera ibibazo.

Hari ibyo  MINAGRI Iri kwiga mu kunoza Imirire Y’Abanyarwanda…

Minisiteri y’ubuhinzi n’abafatanyabikorwa bigiye muri iriya nama uko imirire y’Abanyarwanda yarushaho kunoga, ibiribwa bikaboneka ari byinshi kandi bigasaranganywa.

Ni inama bise National Food Systems Dialogue.

Ibiri kwigwaho  bikubiyemo no kureba uko ibiribwa bihari byarindwa kuribwa byanduye, ibyo bita Food Safety.

Intego ni uko Abanyarwanda bose babona ibiribwa bihagije kandi bigera ku bantu aho batuye bidatinze ngo bibe byakwangirikira mu nzira bigemuwe.

Mu myaka yashize, mu Rwanda havuzwe ibibazo by’uko hari ibice bimwe byeza kurusha ibindi ntihaboneke uburyo bwo gusaranganya ibyeze mu gace kamwe ngo bigere mu kandi.

Ibi byagaragaye mu bice by’u Burasirazuba aho mu bihe bimwe by’umwaka heze ibigori byinshi, ariko ntibyagera mu Majyaruguru cyangwa mu Majyepfo mu gihe mu Majyepfo hera imyumbati mu Majyaruguru hakera ibirayi ariko ntibishobore kugera mu Burasirazuba.

Ibi akenshi biterwa n’uko nta buryo buhamye buba bwarateguwe na Minisiteri y’ubuhinzi, iy’ubucuruzi n’inganda, iy’ubutegetsi bw’igihugu…mu gukora k’uburyo ibihingwa bigera hirya no hino mu Rwanda, bigahenduka.

Hakenewe uburyo bufatika bwo kugeza umusaruro mu gace kamwe mu kandi

Muri iriya nama kandi abayitabiriye bararebera hamwe uko inzego z’abikorera zafatanya n’iza Leta mu gutuma abaturage babona ibiribwa bifite intungamubiri zihagije kandi nabyo bihagije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version