Busabizwa Yatanze Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Amb Busabizwa aha Perezida Obiang izo mpapuro. Ifoto@Ambasade y'u Rwanda i Brazzaville.

Kuri uyu wa kane italiki 18, Kamena, 2026, mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Malabo, Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Nyuma y’iki gikorwa Amb. Busabizwa Parfait na Perezida Teodoro Obiang Nguema baganiriye uko umubano hagati ya Kigali na Malabo wakomeza kwagukira mu zindi nzego kandi ugakomera no muzo usanzwe ukorerwamo.

Aho impande zombi zifuza ko wakwagukira no mu buhahirane, ubuhinzi , ubukerarugendo, uburezi, ikoranabuhanga n’ibindi bifitiye akamaro ibihugu byombi birimo ubwikorezi bwo mu kirere mu rwego rwo guteza imbere gahunda zo kwihuza kwa Afurika.

Ambasaderi Parfait Busabizwa ahagarariye u Rwanda no muri Congo Brazzaville, muri Gabon no muri Cameroun.

Iki gihugu kirakize ku mutungo kamere.

Repubulika ya Equatorial Guinea igiherereye ku nkombe z’Uburengerazuba bwa Afurika yo Hagati, kigakora ku nyanja ya Atlantic.

Gifite ubuso bungana na kilometero kare 28,000. Mbere cyari ubukoloni bwa Spain bwitwaga Spanish Guinea. Nyuma yo kubona ubwigenge, cyahawe izina rya Equatorial Guinea kubera ko giherereye hafi y’umurongo mbariro wa Ekwateri (Equator) ndetse no mu karere ka Afurika kitwa Guinea.

Mu mwaka wa 2025, iki gihugu cyari gifite abaturage bagera kuri 1,853,559. Abasaga 85% muri bo ni abo mu bwoko bw’Abafang (Fang), ari na bo bagize ubwoko bunini kurusha ubundi muri icyo gihugu.

Ababubi (Bubi) bo ni kavukire b’ikirwa cya Bioko, bakaba ubwoko bwa kabiri bunini, bakaba bagize hafi 6.5% by’abaturage bose.

Umurwa mukuru w’igihugu ni Ciudad de la Paz, mu gihe umujyi munini kurusha indi yose ari Bata.

Kuva hagati mu myaka ya 1990, Equatorial Guinea yabaye kimwe mu bihugu bikomeye bitunganya kandi bikohereza hanze peteroli nyinshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Nyuma yaho, yaje kuba kimwe mu bihugu bikize muri Afurika iyo urebye umutungo ugabanyijwe ku muturage umwe.

Ariko rero, ubwo bukungu ntibugabanywa ku buryo bungana.

Abantu bake ni bo bungukira cyane ku mutungo ukomoka kuri peteroli. Mu mwaka wa 2023, iki gihugu cyashyizwe ku mwanya wa 133 ku rutonde rw’iterambere ry’abaturage (Human Development Index).

Nanone, abaturage batageze no kuri kimwe cya kabiri ni bo bafite amazi meza yo kunywa, kandi abana 7.9% bapfa batarageza ku myaka itanu y’amavuko.

Kubera ko Equatorial Guinea yahoze ari ubukoloni bwa Spain, ururimi rw’Icyesipanyoli ni rwo rurimi nyamukuru rwemewe n’amategeko.

Icyakora, ururimi rw’Igifaransa ndetse n’Igiporutugali (guhera mu mwaka wa 2010) na byo byahawe uburenganzira nk’indimi zemewe.

Ni kimwe mu bihugu bibiri byo muri Afurika (ikindi ni Sahrawi Arab Democratic Republic) bifite Icyesipanyoli nk’ururimi rwemewe n’amategeko, kandi ni cyo gihugu cyonyine cyigenga muri Afurika gifite uwo mwihariko.

Iki gihugu ni umunyamuryango wa United Nations, African Union, Organisation internationale de la Francophonie, OPEC ndetse na Community of Portuguese Language Countries.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *