Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Busingye Yihanije Dr. Kayumba Amushinja Kwibasira Uwamureze Gushaka Kumufata Ku Ngufu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Busingye Yihanije Dr. Kayumba Amushinja Kwibasira Uwamureze Gushaka Kumufata Ku Ngufu

admin
Last updated: 28 March 2021 3:54 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Joshnston Busingye, yasabye Dr Christopher Kayumba kudakomeza kwibasira imyitwarire ya Fiona Muthoni Ntarindwa umushinja gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yasubizaga ku butumwa bwa Dr Kayumba yanenzemo imyitwarire ya Muthoni, amenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ko ari umubeshyi ubimenyereye.

Yakomeje ati “Yirengagije ibirego byo kugerageza kumufata ku ngufu mu 2017, yakomeje kuntumira mu biganiro bye kuri televiziyo mu 2018 & 2019 ndetse yashakaga ko duhura byihariye ndabyanga. Na nyuma yagerageje guhura n’umwanditsi mukuru wacu arabyanga kubera ko yari yarumvise amayeri ye. “

Ku wa 17 Werurwe nibwo Salva Kamaraba yanditse kuri Twitter ubutumwa bwa mugenzi we ushinja Dr Kayumba gushaka kumuhohotera amwigishaga muri kaminuza mu 2017.

Ku wa Gatanu Ntarindwa ukora kuri televiziyo CNBC yemeje ko ubwo butumwa ari ubwe, avuga ko bifata igihe gushyira ahabona ihohoterwa wakorewe kubera ko “uba wumva uri wenyine, nta muntu ushobora kukumva cyangwa ngo yizere ibyo uvuga.”

Minisitiri Busingye yasubije ku butumwa bwa Kayumba amusaba kudakomeza kwibasira imyitwarire ya Mutoni.

Yagize ati “Kwibasira imyitwarire y’umuntu watanze ikirego cy ‘ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigamije kumucecekesha, bituma abandi bashidikanya ku kugaragaza ihohoterwa bakorewe. Bitiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gutsina.”

“Hangana n’ibirego byo gushaka gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato, ushyire ku ruhande imyitwarire y’undi. Nawe ufite iyawe.”

@Ckayumba, to attack the character of someone who reports GBV is meant to silence them, make others hesitant to report. It fuels more GBV.

Deal with the allegations of the specific attempted rape incident and leave characters out of it. You also have yours.

— Busingye Johnston (@BusingyeJohns) March 28, 2021

Dr Kayumba yaje gusubiza Busingye ko birangiye yifatanyije n’umuntu wamusebeje mu ruhame na nyuma yo kugeza ikirego cye ku Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Yakomeje ati “Nk’umunyamategeko mukuru w’igihugu cyacu, ibyo byaba byemewe? Bihanwa n’ingingo ya 256 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha.”

Dear Hon @BusingyeJohns, if you followed well this story, its the individual you now side with who publicly defamed &blackmailed me even after presenting her case to investigators @RIB_Rw. As our nation's top legal officer, is that legal?Its punished by article 256 of penal code https://t.co/nrUTu6kUs0

— Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 28, 2021

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese utangaza ibitekerezo agamije kuyobya abatangabuhamya cyangwa icyemezo cy’umucamanza mbere y’uko urubanza rucibwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 1.000.000 Frw kugeza kuri 2.000.000 Frw.

RIB iheruka guhamagaza Dr Kayumba, ahatwa ibibazo kuri ibyo birego ashinjwa.

Mu rukurikirane rw’ubutumwa yanditse, Dr Kayumba yavuze ko izo nkuru z’ibirego ashinjwa zigamije gupfobya igitekerezo bashyize mu bikorwa cyo gutangiza umuryango uharanira demokorasi mu Rwanda, RPD.

Ati “Byasohowe nyuma y’umunsi umwe umuryango utangijwe. Abeshya ko nageragejye kumufata 2017 ariko yakomejye kuntumira 2018, 2019.”

TAGGED:Dr. Kayumba ChristopherfeaturedFiona Muthoni NtarindwaJohnston Busingye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Byo Dukora Byose Tugomba Kuzirikana Abo Dushinzwe – Kagame – Kagame
Next Article Perezida Samia Suluhu Yatangiye Kwirukana Abayobozi Ahereye Ku Wari Ushinzwe Ibyambu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?