Bwa Mbere Mu Mateka Umushinwa Yabaye Musenyeri

Papa Leo XIV yakoze amateka ubwo yagiraga Joseph Lin Yuntuan Musenyeri, aba uwa mbere mu Bashinwa Miliyoni 10 b’Abakristu Gatulika ubaye Musenyeri.

Ni uburyo bwemeza ko Papa Leo XIV yiyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe n’uwo yasimbuye Papa Francis y’uko Vatican ikwiye kubana neza na Beijing.

Ayo masezerano yabayeho mu mwaka wa 2018.

Muri yo harimo ko ubuyobozi bw’Abashinwa buzajya bugira uruhare mu gushyiraho abayobozi bakuru muri Kiliziya Gatulika.

- Kwmamaza -

Icyakora nta bisobanuro bihagije by’ibikubiye muri ayo masezerano biragera mu itangazamakuru.

Ubushinwa bwo buvuga ko bukwiye kuba ari bwo bugena ko runaka aba Musenyeri, ibintu Vatican itemera, ahubwo ikavuga ko uwo ari umukoro wa Papa gusa.

Abenshi mu Bashinwa ni abo mu idini rya Bouddha, abandi bagakurikiza imyemerere ishingiye ku bitekerezo by’umuhanga wa kera bitaga Confucius.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto