Ubuhinde: Abantu 200 Nibo Babaruwe Ko Baguye Mu Ndege 

Indege yo mu Buhinde yavaga muri iki gihugu ijya mu Bwongereza yakoze impanuka igihaguruka ihita ikongoka.

Abantu 200 nibo bamaze kubarurwa ko bayiguyemo.

Yari irimo abantu 242, ikaba yahuye n’aka kaga igihaguruka ku kibuga kiri ahitwa Ahmedabad mu Burengerazuba bw’Ubuhinde.

Umupolisi mukuru wo mu gace iriya mpanuka yabereyemo avuga ko imibiri 204 imaze kuboneka, hakaba hari impungenge ko umuntu umwe ari we wenyine wayirokotse kandi ngo ni Umwongereza.

- Kwmamaza -

Umuturage wabibonye yabwiye BBC ko iriya mpanuka yabaye mu masogonda 30 nyuma y’uko ihagurutse.

Iriya ndege yari irimo Abongereza 53 barimo n’Abahinde 169, hakabamo kandi Umunya Canada umwe n’Abanya Portugal barindwi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto