Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 12, Kamena, 2025 ingabo za Israel zirwanira mu kirere zagabye ibitero kuri Iran byibasiye ahantu hasanzwe hatunganyirizwa gahunda zo gukora ibisasu bya kirimbuzi.
Iran yavuze ko izihimura kuri Israel mu buryo buzayibabaza cyane.
Iyo mvugo yunzwemo n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei wazindutse kuri uyu wa Gatanu atangaza ko Israel bagomba kwitega ibyago bikomeye bizakurikira gutera igihugu cye byakozwe na Yeruzalemu.
Ibitero Israel yagabye kuri Iran byahitanye abasirikare bakuru n’abahanga mu byo gukora intwaro za kirimbuzi bari bari ahantu hamwe.
Khamenei yagize ati: “ Israel yakoze ikosa ryo kutwicira abantu b’ingirakamaro kandi ntibizayigwa amahoro”.
Yahise atangaza ko nubwo abo bantu bishwe, hari abandi bagomba guhita babasimbura, akazi kabo kagakomeza.
Ku biro ntaramakuru bya Iran byitwa IRNA handitse ko Teheran yiteguye kugerera Israel mu kebo yayigereyemo kandi ko bitazatinda.
Uruhande rwa Israel ruvuga ko ibitero kuri Iran bizakomeza mu minsi iri imbere kuzageza ubwo aho itunganyiriza ibisasu bya kirimbuzi hasenyutse burundu ntihazongere kuyiteza intugunda.
Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu kuri televiziyo y’igihugu cye yagize ati: “ Leta ya Kiyahudi ntishobora kwemera kuba igitambo cyoswa cy’abagome bashaka ko nta Muyahudi uba ku isi, abo bose kandi bayobowe na Iran”.
Netanyahu avuga ko igihugu cye kizasenya ibyo abanzi bacyo bashaka gukoresha ngo bakirimbure, akongeraho ko ibitero cyaraye kigabye byari bigamije gusenya burundu uruganda rwa Natanz Iran itunganyirizamo ubutare bukoreshwa mu gukora ibisasu bya kirimbuzi.
Avuga kandi ko cyari kigamije kwica abahanga mu bugenge n’ubutabire ndetse n’abasirikare bakuru bakoranaga mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga.
Yemeza ko nyuma y’uko Iran ipfushije abantu benshi bakoranaga nayo bahoze bayobora Hezbollah na Hamas, muri iki gihe yari irimo yisuganya ngo yongere ishaje ubundi buryo bwo kurimbura Israel.
Minisitiri w’Intebe wa Israel yavuze ko hari ibindi bitero biri gutegurirwa kugabwa kuri Iran, ati: “ Hari izindi ntsinzi tuzageraho mu gihe gito kiri imbere, mubyitege”.
The New York Times nayo yazindutse yandika ko hafi kimwe cya kabiri cy’ahantu hose hakorerwaga n’abasirikare n’abahanga bakora ibisasu bya kirimbuzi mu nkengero za Teheran, hasenywe.
Ikindi gikomeye ni uko mu bishwe na kiriya gitero harimo umugaba mukuru w’ingabo za Iran witwa Gen. Mohammad Bagheri.
Iby’iki gitero kandi byemejwe n’abakozi bakuru mu kigo mpuzamahanga cy’ingufu za nikiliyeri(The International Atomic Energy Agency), bavuze ko ikigo cya Natanz gisanzwe gitunganya Uranium cyasenywe.
Undi musirikare mukuru waguye muri icyo gitero ni Gen. Hossein Salami, usanzwe uyobora umutwe wihariye w’abasirikare barinda abayobozi bakuru ba Iran witwa Paramilitary Revolutionary Guard.
Uyu mutwe ufite abasirikare bashinzwe kurinda ahantu hose habikwa cyangwa hatunganyirizwa ibisasu bya ballistic missiles, ibi bikaba ari byo Iran yarashe muri Israel inshuro ebyiri mu gihe cyatambutse bapfa intambara iri muri Gaza.
Hagati aho, hari amakuru avuga ko Iran nayo yihimuye igaba igitero muri Israel cyakoreshejwemo drones 100.