Bwiza Na Bruce Melodie Basabwe Guhesha u Rwanda Ishema Muri Zambia

Peter Taarifa
2 Min Read
Bwiza na Bruce Melodie bagiye gutaramira Abanyarwanda baba muri Zambia.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, yasabye abahanzi Bwiza na Bruce Melodie gukoresha izina n’icyubahiro bamaze kugira mu muziki mu guteza imbere ishema ry’u Rwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda baba mu mahanga no kumenyekanisha ibyiza by’igihugu.

Ibi yabibasabye ubwo yabakiraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kenneth Kaunda muri Zambia, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2026, aho bari bagiye gutaramira Abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki baba muri kiriya gihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu italiki 28, Ugushyingo, 2026 nibwo bazataramira abakunzi babo baba muri Lusaka, umurwa mukuru, cyangwa mu yindi mijyi ikomeye ya Zambia.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Ambasaderi Bugingo yabijeje ubufasha mu gihe bazaba bari muri Zambia, anabibutsa ko abahanzi bafite uruhare rukomeye mu guhagararira ibihugu byabo mu ruhando mpuzamahanga.

Yabasabye kujya bahorana ishema ry’igihugu cyabo aho bagiye hose, bagakoresha umuziki, izina n’uruhare bafite mu muryango nyarwanda mu guhuza abantu no kumenyekanisha isura nziza y’u Rwanda.

Ati: “Buri gihe mujye muhora mufite ishema ry’igihugu cyanyu mu mitima. Umuziki wanyu n’ibyicaro mufite bigomba kurenga imyidagaduro, bigafasha guhuza Abanyarwanda, mukageza ku batuye mu mahanga inkuru nziza y’uko igihugu cyanyu kiyubatse bityo mukagira uruhare mu iterambere ryacyo.”

Ambasaderi Bugingo kandi yagaragaje ko umuziki ari imwe mu nzira zikomeye zo guhuza abantu, by’umwihariko Abanyarwanda baba mu mahanga, abasaba gufasha abo Banyarwanda gukomeza kumva ko igihugu kibareba kandi ko bafite inshingano mu iterambere ryacyo.

Ku ruhande rwa Bwiza na Bruce Melodie, igitaramo bagiye gukorera muri Zambia ni amahirwe yo kugeza umuziki nyarwanda ku bantu benshi, guhura n’abakunzi babo baba mu mahanga no kumenyekanisha impano z’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Uru ruzinduko rugaragaza kandi uruhare rw’umuco n’imyidagaduro mu mubano w’ibihugu byombi, kuko abahanzi bamaze kuba bamwe mubaba bahagarariye ibihugu byabo mu buryo butaziguye, binyuze mu kumenyekanisha umuco, ubuhanzi n’amateka y’ibihugu bakomokamo.

Biteganyijwe ko mu gitaramo cyo ku wa Gatandatu, aba bahanzi batazashimisha abakunzi babo gusa, ahubwo bazanaboneraho umwanya wo kumenyekanisha umuziki, umuco n’impano by’u Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *