Umudugudu wa Ruhondo, mu Kagari ka Ruhinga, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi haravugwa umugabo wishwe n’inyama yamize ishyushye ikitambika mu ijosi.
Gasigwa Phenèas yari afite imyaka ugereranyije nka 60, akaba asize umugore n’abana barimo n’abubatse ingo zabo.
Umuturage wahaye Taarifa Rwanda amakuru kuri urwo rupfu avuga ko uwo byabayeho yari asanzwe ari nyiri inzu zakorerwagamo ubwo bucuruzi bw’inyama.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yari ahinguye, ageze iwe abika isuka arakaraba anyarukira ku gasenteri.
Akigera yo, yatse inyama yari ihiye arayimira, igeze mu ijosi yanga gukomeza kumanuka, iramuhagama yikubita hasi arapfa.
Umuturage ati: “Nta minota myinshi yashize rwose uwo mugabo aba arapfuye! RIB y’i Rubengera niyo yaje gukurikirana ibye.”
Bene wabo babwiye Ubugenzacyaha ko basanga nta mpamvu yo kumujyana kwa muganga gupima umurambo kuko icyamwishe kizwi.
Ntitwamenye niba RIB yumviye icyifuzo cyabo.
Uwari watetse izo nyama ntiyari asanzwe abikora nk’uko amakuru abitubwira, ahubwo ngo kuri uyu wa Kane nibwo yari yabitangiye, abaturage bakaba ‘bamuhimbaga Kanya.’
Mu Karere ka Karongi haherutse gusohoka itangazo rivuga ko nta bucuruzi bw’amatungo yuza bwemewe, haba mu kuyacuruza ari mazima cyangwa gucuruza inyama.
Icyo cyemezo cyatangiye gukurikizwa ku italiki 16, Ugushyingo, 2026 bikaba byaratewe n’uko ubuyobozi bushaka kubanza gukingira amatungo yose yuza.
Mu Rwanda haherutse kugaragara icyorezo cy’amatungo kitwa Rift Valley Fever cyatumye mu turere twinshi hafatwa ingamba zo gukumira ingendo z’amatungo n’ubucuruzi bwayo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’ubwo burwayi.
Bigenda gute ngo inyama yice umuntu?

Iyo umuntu ari kurya inyama, ikagera mu muhogo cyangwa mu ijosi ikanga gukomeza kumanuka, bishobora guterwa no kuziba kw’umuyoboro unyuramo ibiryo bita Esophagus.
Ibi bishobora guteza ikibazo gikomeye, ndetse rimwe na rimwe bikaba byanica umuntu.
Uko bigenda
Iyo umuntu amaze kumira ibiryo, bigomba kunyura mu muyoboro uhuza umuhogo n’igifu. Iyo inyama nini cyangwa ikomeye iwufatiyemo, hashobora kubaho ibintu bibiri birim kuziba k’umuyoboro w’ibiryo.
Iyo bigenze gutyo, inyama zifata mu muhogo cyangwa mu muyoboro ujya mu gifu, umuntu akabura uko amira amazi, amacandwe cyangwa ibindi biryo.
Hakurikiraho kuziba k’umuyoboro w’umwuka bitewe n’uko inyama yafashe mu nzira umwuka unyuramo (Trachea), umuntu abura uko ahumeka.
Iyo umwuka udashoboye kugera mu bihaha, ubwonko bubura umwuka wa oxygène, umuntu agapfa mu minota mike.
Mu bimenyetso bizakwereka ko umuntu ari mu kaga harimo guhumeka bimugoye cyangwa ntanahumeke na gato, ntabasha kuvuga cyangwa ngo akorore kandi aba arwana no gukanda mu ijosi ngo arebe ko icyamunize cyamanuka.
Bijyanirana no guta ubwenge.
Wakora iki ngo umutabare?
Niba ashobora gukorora, cyangwa kuvuga, musabe areba niba yakorora.
Niba adashobora guhumeka, kuvuga cyangwa gukorora neza, kora uburyo bwo kumukiza bwo gukanda inda hejuru y’umukondo werekeza imbere no hejuru, gusa ibi bikorwa ku muntu mukuru cyangwa umwana urengeje umwaka umwe.
Mu gihe uri gukora ibyo, hamagara ubutabazi bwihutirwa.
Niba uwo muntu yataye ubwenge agata n’ubushobozi bwo guhumeka bisanzwe, tangira ibyo bita CPR niba ubizi, kandi ukurikize amabwiriza y’abatabazi.
Uramenye ntuzamuhe amazi cyangwa ngo ugerageze kumwinjizamo intoki mu muhogo ushakisha inyama ngo uyikuremo kuko ntuba ureba neza aho iri cyangwa ngo umuryamishe kugira ngo inyama imanuke.

