Byagenze Bite Ngo Igiciro Cya Lisansi Mu Rwanda Kizamukeho 101 Frw?

Urwego Ngenzuramikorere , RURA, rwatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu mu Rwanda byazamutseho 10%, impinduka mu biciro ahanini ryatewe n’imiterere y’isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.

Mu biciro RURA yatangaje ko bigomba kubahirizwa guhera kuri uyu 5 Werurwe, lisansi i Kigali ntigomba kurenza 1088 Frw naho mazutu ntirenze 1054 Frw kuri litiro.

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagenderwagaho cyemejwe ku wa 7 Mutarama 2021, kikaba kivugururwa nyuma y’amezi abiri.

Icyo gihe lisansi i Kigali yaguraga 987 Frw, mazutu ikagura 962 Frw. Bivuze ko mu biciro bishya by’amezi abiri ari imbere lisansi yazamutseho 101 Frw kuri litiro naho mazutu izamukaho 92 Frw.

RURA yagize iti “Ibi biciro byiyongereyeho 10% bitewe ahanini n’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga nabyo byiyongereye mu buryo bukabije. Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 30%, naho icya mazutu cyo cyiyongereyeho 26% ku isoko mpuzamahanga.”

Ibi biciro byiyongereye nyuma y’ibya gaz byazamutse cyane, kuko mbere nibura iy’ibilo 12 yagurwaga 12.000 Frw, ubu igeze ku 14000 Frw.

Isoko mpuzamahanga rigaragaza ko mu mwaka ushize ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaguye cyane kubera gahunda za guma mu rugo zari mu bihugu byinshi hirya no hino ku isi, abantu ntibakore ingendo zikenera ibikomoka kuri peteroli, mu gihe iyashyirwaga ku isoko itigeze ihinduka.

Muri Mata 2020 byatangajwe ko nko mu Rwanda, lisansi na mazutu byakenerwaga byagabanyutseho 51%. Nibura 40% by’abatuye Isi bari barategetswe kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Byageze ubwo ku nshuro ya mbere mu mateka y’urwego rwa peteroli, ku wa 20 Mata 2020 igiciro cy’agakunguru ka peteroli icukurwa muri Amerika kagiye munsi y’idolari zeru, gatangira kugurwa – 37.63.

Iyo ibiciro byageze muri kuramo, bivuze ko umuntu ufite peteroli yishyuraga umucuruzi ngo abe ayimukuriye mu bubiko, kuko indi yabaga iri mu nzira imaze gucukurwa.

Byaje gutuma ibihugu bikomeye mu bucukuzi bwa peteroli biterana, byiyemeza kugabanya ingano ya peteroli icukurwa kugeza igihe ubukungu buzongera gusubira ku murongo, n’ibiciro bikazamuka.

Ibihugu bihurira mu cyitwa OPEC+ biyobowe na Arabie Saoudite n’u Burusiya byahise byemeranya kugabanya ingano ya peteroli bicukura, nibura ikagabanyukaho utugunguru miliyoni 9.7 ku munsi mu mezi ya Gicurasi na Kamena 2020.

Byemeje ko hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2020 hagabanywaho utugunguru miliyoni 8 ku munsi, hakazavaho utugunguru miliyoni esheshatu ku munsi hagati ya Mutarama 2021 na Mata 2021.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaje kuzamuka, bihura n’uko abayikenera bakomeje kwiyongera uko ibihugu bigenda bifungura imirimo myinshi yari yarahagaze kubera COVID-19, ariko bya bihugu bicukura peteroli bikomeza gushyira nke ku isoko.

Kuri uyu wa Kane peteroli icukurwa mu bice by’u Burayi na Aziya yazamutseho 5% ikagera ku $67.55 ku kagunguru, mu gihe icukurwa muri Amerika yageze ku $64.50 ku kagunguru.

Ikigo Mpuzamahanga gikurikirana ibijyanye n’ingufu, International Energy Agency, giheruka gutangaza ko ubukenerwe bw’ibikomoka kuri peteroli muri uyu mwaka buzazamukaho utugunguru miliyoni 5.4 ku munsi, ikenewe ikagera ku tugunguru miliyoni 96.4 ku munsi.

Iyi ngano ngo izakenerwa cyane cyane mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka, mu gihe icyizere cy’ifungurwa ry’ubucuruzi n’ingendo gikomeje kuzamuka, uko abaturage barushaho guhabwa inkingo za COVID-19.

Mu gukomeza gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka, kuri uyu wa Kane ibihugu bigize OPEC+ byemeranyije ko igabanywa ry’ingano ya peteroli ishyirwa ku isoko rikomeza kugeza muri Mata.

Ibihugu by’u Burusiya na Kazakhstan ariko byo byemerewe kongera ingano nke y’utugunguru kuri peteroli byemerewe gushyira ku isoko.

Nubwo bimeze bityo ariko, muri Mutarama Arabie Saoudite yemeye kugabanya ku ngano ya peteroli icukura ho indi miliyoni imwe y’utugunguru ku munsi, none byemejwe ko bikazakomeza kugeza muri Mata 2021.

Ni ukuvuga ko nubwo ibiciro bimaze kuzahuka, ibyo bihugu kuri uyu wa Kane byemeje ko kuri peteroli yacukurwaga hakomeza kugabanywaho utugunguru hafi miliyoni umunani twa peteroli ku munsi, ubariyemo n’utugunguru twagabanyijweho na Arabie Saoudite.

Abasesenguzi bagaragaza ko uko abacukura peteroli bazakomeza gushyira nke ku isoko kandi ibikorwa bikomeje gufungurwa, ibiciro bizakomeza kuzamuka.

Ibihugu bicukura peteroli bikomeje kugabanya iyo bishyira ku isoko
TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version