U Buhinde Bwahaye U Rwanda Inkingo 50.000 Za COVID-19

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yakiriye ku kibuga cy’indege inkingo 50.000 za COVID-19 u Rwanda rwahawe n’u Buhinde, ziyongera ku zikabakaba 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer rwakiriye ku wa Gatatu binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX.

Mu butumwa Minisitiri Biruta yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Twishimiye kwakira inkingo 50,000 za Covid-19 zaturutse mu Buhinde muri iki gitondo. Guverinoma y’u Rwanda ishimiye iy’u Buhinde n’ibindi bihugu ku musanzu bikomeje gutanga mu rugamba rwo guhangana na COVID-19.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka gutangaza ko u Rwanda rurimo gukorana n’abafatanyabikorwa n’ibihugu by’inshuti, kugira ngo haboneke inkingo zihagije zo gukingira abanyarwanda babikeneye kurusha abandi.

Leta yifuza gukingira abanyarwanda 30% mbere y’uko uyu mwaka urangira na 60% kugeza mu mpera za 2022. Nibura hazakingirwa abanyarwanda miliyoni 7.8.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatanu nibwo inkingo u Rwanda rwahawe zatangiye gutangwa, igikorwa Minisiteri y’Ubuzima yiyemeje ko kigomba gufata amasaha 48.

U Buhinde bumaze iminsi bufasha ibihugu bitandukanye kubona inkingo za COVID-19, cyane ko ari ho urukingo rwa AstraZeneca/Oxford rutunganyirizwa n’ikigo Serum Institute of India. Ni cyo kigo cya mbere ku isi gikora inkingo nyinshi.

Iyo gahunda y’u Buhinde yatangijwe muri Mutarama na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, u Buhinde buhera mu baturanyi babwo ba hafi. Izo nkingo zitangwa n’impano.

Uretse kuba icyo gihugu gitunganyirizwamo urukingo rwa AstraZeneca ruzwi mu Buhinde nka Covishield, cyikoreye urukingo rwacyo rwa Covaxin. Muri Mutarama rwemejwe na guverinoma y’icyo gihugu ndetse ruhabwa abaturage benshi, ibizamini by’ibanze bigaragaza ko rukora neza.

Icyo gihugu nacyo magingo aya kiri mu rugamba rwo gukingira abaturage bacyo bagera kuri miliyari 1.3.

Ku wa Mbere Minisitiri w’Intebe Modi yakingiwe COVID-19 hakoreshejwe urukingo rwa Covaxin, igikorwa cyabereye mu ruhame.  Ni urukingo ariko rutaremezwa bya burundu kuko imibare nyayo y’ibyavuye mu igerageza itaratangazwa.

Guverinoma y’u Buhinde yiyemeje ko kugeza muri Kanama uyu mwaka izaba imaze gukingira abaturage miliyoni 300. Kugeza ubu imaze gukingira abaturage basaga miliyoni 16.

Narendra Modi yahawe urukingo rwa Covaxin mu ruhame

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version