Omicron Yageze Mu Rwanda, Ingamba Zo Kwirinda Zirakazwa

Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko ubwoko bushya bwa Covid-19 bwahawe izina rya Omicron bwagaragaye mu Rwanda.

  • Abinjira mu gihugu bose bagomba kujya mu kato k’iminsi itatu
  • Ibitaramo n’utubyiniro bibaye bihagaritswe
  • Abakozi b’inzego za Leta bazakorera mu rugo
  • Ibigo by’abikorera ntibigomba kurenza abakozi 50%
  • Insengero ntizigomba kurenza 50%
  • Kujya muri pisine na sauna bisaba igipimo cya PCR
  • Imodoka rusange zemerewe gutwara abantu bicaye gusa
  • Utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza yemeje ingamba nyinshi zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, ariko zishobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko binyuze mu gusuzuma byimbitse ibizamini by’abagenzi binjira mu gihugu, mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye virusi ya Covid-19 yihinduranyije izwi ku izina rya Omicron.

Yakomeje iti “Abo bantu ni abagenzi ndetse n’abahuye nabo.”

- Advertisement -

Mu ngamba zatangajwe, nk’uko bisanzwe ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.

Mu mpinduka, abagenzi bose binjira mu Gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’iminsi 3 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Abagenzi bose bapimwa COVID-19 (PCR test) bakigera mu Gihugu, bakongera gupimwa ku munsi wa 3 n’uwa 7, biyishyuriye, ahantu hagenewe gupimirwa.

Ubundi bashyirwaga mu kato k’amasaha 24 gusa muri hoteli zabigenewe, kandi igipimo cyo ku munsi wa karindwi kikishyurwa na leta.

Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka.

Indi ngingo ikomeye yafashwe ni uko ibitaramo by’umuziki no kubyina (night clubs/live bands/karaoke) bibaye bihagaritswe.

Ibitaramo byateguwe bizajya bibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Abakozi b’Inzego za Leta bazakorera mu rugo, uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi ariko ntibarenge 30% by’abakozi bose.

Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye, kandi umubare wabo nturenge abantu 100.

Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 50 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze.

Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nk‘uko bikubiye mu Mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Abategura amakoraniro/ibirori bagomba gukora ku buryo bibera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.

Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 75% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko mama iterana.

Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza “gutwara abantu bicaye gusa bangana na 100% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara”. Amabwiriza yasimbuwe yanateganyaga 50% by’abagenda bahagaze.

Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije.

Moto n‘amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi.

Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro mu Gihugu hose, hubahirizwa Amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.

Ubundi hari hemewe 75%.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.  Muri ibyo bikorwa harimo amahoteri, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza.

Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

Koga muri za Pisine (swimming pools), ahakorerwa sauna na massage bizakomeza gufungura mu byiciro.

Amabwiriza avuga ko “Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya RDB.

Ubundi nta bwoko bw’igipimo bwateganywaga, bwaba ubutanga igisubizo cyihuse kigurwa 5000 Frw cyangwa igitanga ibisubizo bicukumbuye (polymerase chain reaction, PCR) kigurwa 47,200 Frw.

Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 30 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50.

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Inama y’abaminisitiri yasabye Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi no gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka, no kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yasabye abaturage kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda, cyane cyane muri iki gihe begereje iminsi mikuru isoza umwaka.

Perezida Kagame Yasabye Abanyarwanda Kutirara Mu Minsi Mikuru

Minisitiri Alfred Gasana (ubanza ibumoso) yitabiriye inama y’abaminisitiri ku nshuro ya mbere
Iyi nama yayobowe na Perezida Paul Kagame
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version