Byemejwe Ko Isiganwa Ry’Amagare Ku Rwego Rw’Isi Rizabera Mu Rwanda

Minisitiri wa Siporo afatanyije n’ubuyobozi  bw’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi( UCI) no mu Rwanda, FERWACY, batangaje ku mugaragaro ko u Rwanda ruzakira isiganwa ry’amagare ku rwego rw’isi rizaba ribereye bwa mu mbere muri Afurika mu mwaka wa 2025.

Iri siganwa rizazenguruka u Rwanda rwose.

Aurore Munyangaju Mimosa uyobora Minisiteri ya siporo yavuze ko u Rwanda rwiteguye muri byose kandi ngo ni ikintu rumaze iminsi rushyira ku murongo.

Yagize ati: “ Duhaye ikaze abazitabira iri siganwa, baba abakinnyi, abatoza, abagize tekiniki n’abandi bose bazaza, bazaze barisanga.”

- Advertisement -

Minisitiri Munyangaju avuga ko u Rwanda rusanzwe rwakira amarushanwa mpuzamahanga bityo ko rwamaze gushyiraho uburyo bwose bwo kuzakora ku buryo ririya rushanwa ryo ku rwego rw’isi naryo rizagenda neza.

Umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakina umukino wo ku magare ku rwego rw’isi witwa  Amina Lanaya yavuze ko bemeje ko ririya siganwa rizabera mu Rwanda kubera ko bari bazi neza ko rwashobora kuryakira.

Lanaya avuga ko basanze u Rwanda rukwiye kwakira iri siganwa

Lanaya yavuze ko u Rwanda rugomba kumva ko ari igihugu kigirirwa icyizere mu rwego mpuzamahanga haba mu mikino no mu zindi nzego.

Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda  Belén Calvo Uyarra avuga ko bazakomeza gukorana narwo mu bubanyi n’amahanga bushingiye kuri siporo.

Abikorera ku gito cyabo basezeranyije abari aho ko mu gihe cya ririya rushanwa, abazaryitabira bazaba bafite ibyo bakeneye byose ngo babe i Kigali kandi neza.

Umuyobozi wungirije wa Polisi Commissioner of Police (CP) Vincent Sano nawe yabwiye abari aho ko Polisi izaha umutekano usesuye ubwo ari we wese uzitabira iriya rushanwa.

CP Vincent Sano

Avuga ko imihanda abasiganwa bazakoresha itazabuza urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda bajya cyangwa bava mu kazi kabo.

CP Sano avuga ko Polisi isanzwe icungira umutekano abitabira amasiganwa ari ku rwego rwo hejuru bityo ko na ririya ritazabamo ikibazo.

Biteganyijwe ko abantu bagera ku 10,000 bazitabira iriya rushanwa rizaba mu mwaka wa 2025.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version